Arusha, TANZANIA, UNITED REPUBLIC OF: (FILE) This file picture taken 24 October 2005 shows Colonel Theoneste Bagosora, the alleged mastermind of Rwanda's 1994 genocide sitting as he takes the stand in his own defense before a UN-backed tribunal in Arusha, Tanzania. The prosecutor of a UN court trying suspects in Rwanda's 1994 genocide 28 May 2007 accused Bagosora of being "responsible" for the murder of 10 Belgian UN peacekeepers. AFP PHOTO / KENNEDY NDAHIRO (Photo credit should read KENNEDY NDAHIRO/AFP via Getty Images)

Tariki 8 Mata 1994: Hashinzwe Guverinoma y’Abatabazi ngo yenyegeze Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki ya 8 Mata 1994 nibwo hashyizweho Guverinoma y’abatabazi yari iyobowe na Sindikubwabo Theodore nka Perezida na Kambanda Jean nka Minisitiri w’Intebe.

Ni Guverinoma yashyizweho ngo yenyegeze Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze umunsi umwe itangiye, kandi byagaragariye mu bukana Jenoside yakoranywe nyuma y’ayo matariki mu bice bitandukanye by’igihugu.

Bihagarariwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Jean-Michel Marlaud, mu gitondo cyo ku itariki ya 08 Mata 1994 ni bwo Bagosora yakoranije abayobozi b’abahezanguni b’abahutu bari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, bahurira muri ambasade y’Abafaransa kugira ngo bashyireho Guverinoma.

Ishyaka rya MRND ryari rihagarariwe na Matayo Ngirumpatse, Edouard Karemera wari visi Perezida we ndetse na Joseph Nzirorera wari Umunyamabanga mukuru. MDR yo yari ihagarariwe na Edouald Karamira hamwe na Donat Murego na ho PL yahagarariwe na Justin Mugenzi hamwe na Agnes Ntamabyaliro.

Ishyaka rya PSD icyo gihe yyari rihagarariwe na François Ndungutse afatanyije na Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki na ho PDC ihagararirwa na Jean-Marie Vianney Sibomana, Célestin Kabanda hamwe na Gaspard Ruhumuliza nk’uko byagaragajwe n’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG mu gitabo yasohoye cyitwa “1991- 1994: Itegurwa n’Ishyirwa mu Bikorwa ry’Umugambi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Iyi nama yasojwe Théodore Sindikubwabo wa MRND agizwe Perezida wa Repubulika Jean Kambanda agirwa Minisitiri w’Intebe.

Uwo munsi kandi hashyizweho abandi bagize Guverinoma barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Bicamumpaka Jérôme, Minisitiri w’Umutekano n’amajyambere ya Komine Munyazesa Faustin, Minisitiri w’Ubutabera Ntamabyaliro Agnès , Minisitiri w’Ingabo Bizimana Augustin, Minisititi w’Ubuhinzi n’Ubworozi Nsabumukunzi Straton, Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye Rwamakuba André.

Uwo munsi kandi nibwo hashyizweho Dr Mbangura Daniel nka Minisitiri w’amashuri makuru na za Kaminuza, Minisitiri w’Imari Ndindabahizi, Minisitiri w’abakozi ba Leta Mugiraneza Prosper, Minisitiri w’Itumanaho Niyitegeka Eliézer , Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Mugenzi Justin, Minisitiri w’igenamigambi Ngirabatware Augustin, Minisitiri w’ubuzima Bizimungu Casimir , Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu Ntagerura André, Minisitiri w’umurimo n’imibereho myiza Habineza Jean de Dieu, Minisitiri w’ibikorwa remezo Nsengiyumva Rafiki Hyacinthe, Minisitiri w’ibidukikije Ruhumuliza Gaspard, Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’umugore Nyiramasuhuko Pauline na Minisitiri w’urubyiruko Nzabonimana Callixte.

CNLG yavuze ko iyo guverinoma yari ishyiriweho gahunda yo gushyiraho umurongo w’uko Jenoside igomba gukorwa mu gihugu hose, gutanga intwaro, gukangurira abaturage gukora Jenoside no kumvikana uko bazajya bayisobanura mu mahanga.

Colonel Théoneste Bagosora wari watumije iyi nama ni umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 warwanyije bikomeye amasezerano y’amahoro ya Arusha.

Guverinoma y’Abatabazi yari yashyizweho binyuze mu nama Bagosora yatumije yageze ku ndunduro yayo ku wa 04 Nyakanga 1994 ubwo ingabo za RPA zahagarikaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi maze hagashyirwaho Guverinoma y’Ubumwe ku wa 19 Nyakanga 1994.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *