Tariki nk’iyi: Ingabo za Leta zishe Uwilingiyimana Agatha n’Ababiligi bamurindaga

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 7 Mata 1994, umunsi wakurikiye uwarasiweho indege yarimo Juvénal Habyarimana wayoboraga u Rwanda wabaye mubi cyane, kuko ni bwo jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gukora mu gihugu hose.

Dr Bizimana Jean Damascène wabaye Perezida w’iyari komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, ubu akaba ari Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, avuga ko tariki ya 7 Mata 1994 hishwe abanyapolitiki b’Abahutu batari bashyigikiye umugambi wa jenoside.

Ati: “Mu mugambi wo kwikiza abanyapolitiki batavugaga na Leta ya Habyarimana, MRND, CDR; icyitwaga Hutu Power cyose, batari bashyigikiye umugambi wa jenoside, ku itariki ya 7/4/1994 ku ikubitiro hishwe Minisitiri w’Intebe, Madamu Uwilingiyimana Agatha, anicanwa n’abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye za MINUAR bari bashinzwe umutekano we.”

Dr Bizimana asobanura ko Uwilingiyimana n’aba Babiligi bishwe n’abasirikare b’u Rwanda bari bayobowe na Major Bernard Ntuyahaga, babanje gukorerwa iyicarubozo. Uyu Ntuyahaga yaraburanishijwe, arakatirwa ndetse yarafunguwe nyuma yo kurangiza igihano, akaba atuye mu Rwanda.

Uwo munsi hishwe kandi Perezida w’urukiko rwari rushinzwe kurinda itegekonshinga, Joseph Kavaruganda, Frederique Nzamurambaho wari Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi akaba na Perezida w’ishyaka PSD, Felicien Ngango wari Visi Perezida wa PSD n’umugore we Odette Ubonabenshi, Faustin Rucogoza wari Minisitiri w’itangazamakuru, Landouard Ndasingwa wari Perezida w’ishyaka PL.

Uwilingiyimana Agatha yabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 1993 kugeza ubwo yicwaga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *