Ku itariki ya 2 Ugushyingo 1930, nibwo umwami w’ abami Haà¯lé Sélassié I yimitswe kuba umwami wa Etiyopiya yahoze yitwa Abisiniya.
Ibi byabaye ikimenyetso cy’ amateka akomeye y’ umurage w’ Imana ku mugabane wa Afurika kuko uyu Haà¯lé Sélassié yagiye afatwa nka Mesiya mu gihugu cye ndetse no muri Jamaà¯que aho muvoma y’ abarasta yavukiye .
Amateka agaragaza ko mu murwa wa Addis-Abeba uyu munsi waranzwe n’ ibintu bidasanzwe kuko abantu benshi kandi b’ ingeri zinyuranye baturutse ku isi yose baje kuramya uyu Haà¯lé Sélassié, izina rye ryasobanuraga imbaraga z’ inyabutatu ( « pouvoir de la Sainte Trinité »).
Mu gitaramo cyabaye muri iryo joro uyu Haà¯lé Sélassié ukomoka ku mwamikazi w’ i Sheba na Salomoni yahawe icyubahiro cyo kwitwa umwami w’ abami ndetse anitwa Intare n’ igikomangoma cya 225 cyo mu muryango wa Yuda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhango wari watumiwemo intumwa 12 zari ziturutse mu bihugu 12 bikomeye ku isi ndetse Haà¯lé Sélassié haranashimwa cyane dore ko na Etiyopia nicyo gihugu cyo nyine muri Afurika kitegeze kiba kolize.
Abarasta bo mu Rwanda bateguye igitaramo cyo kwizihiza uyu munsi
Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi ukomeye, Abarasta bo mu Rwanda bakorera hano mu Mujyi wa Kigali bateguye igitaramo cy’ imbaturamugabo.
Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 2 Ugushyingo 2017 saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba (6 :00 pm), kirabera kuri One Love Mulindi-Japan mu gishanga aho bakunze kwita kwa Rasta.
Amatsinda ya Reggae nka Strong Voices, Holly Jah Doves, 2T Reggaeman, The Best sound Band, Natty Dread, Jah Bone D n’ abandi benshi nibo bazakitabira iki gitaramo cyateganyirijwe kwibuka ibikorwa by’ ubutwari bya King Haà¯lé Sélassié I byaranzwe ahanini no guharanira ko Afurika iba imwe ndetse n’ indangagaciro z’ umwirabura zahabwa agaciro mu ruhando rw’ amahanga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


