Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 02 Ukwakira, umupolisi umwe yishwe abandi bantu bagera ku icumi barakomereka mu murwa mukuru wa Tchad, N’djamena, nyuma y’uko abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga bakomeje kwamagana ubutegetsi buyobowe n.umuhungu wa Idriss Deby wahoze ari perezida.
Ihuriro rya sosiyete sivile rizwi nka Wakit Tamma ryari ryahamagariye abaturage kwigabiza imihanda bakamagana Akanama ka Gisirikare kayoboye inzibacyuho (CMT) kafashe ubutegetsi muri Mata nyuma y’urupfu rwa Idriss Deby wishwe yagiye gusura ingabo zari ku rugamba mu majyaruguru y’igihugu.
Umuvugizi wa polisi, Paul Manga, yagize ati: “Habayeho imirwano ikomeretsa abagera ku 10 ndetse n’umupolisi arapfa nyuma yo kugwa.”
Wakit Tamma yashinje abapolisi gukoresha ingufu z’umurengera avuga ko abantu bagera kuri 20 bakomeretse, barimo abarashwe amasasu ya nyayo.
Mu magambo ye yagize ati: “Ubu bugome bwakozwe n’abashinzwe kubahiriza amategeko ntibwemewe cyane kubera ko urugendo rwabaye mu mahoro kandi rwemerewe.”
Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivugwa ko abantu bagera ku 1200 bitabiriye iyo myigaragambyo, mu gihe igipolisi cyavuze ko hari abagera ku 100.
Urupfu rwa Deby, wari umufatanyabikorwa w’ingenzi w’ibihugu byo mu burengerazuba mu kurwanya iterabwoba muri Afurika, rwateje akaduruvayo muri Tchad.
Umuhungu we, Mahamat Idriss Deby, yasheshe inteko ishinga amategeko nyuma y’urupfu rwe maze atangira kuyobora nk’umuyobozi w’inama ya gisirikare.
Yasezeranyije kuzategura amatora ya demokarasi mu gihe cy’amezi 18.
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi ariko bamaganye iki gikorwa bafashe nko guhirika ubutegetsi. Inzego z’umutekano zagiye zishyamirana kenshi n’abigaragambyaga basaba ko hagaruka ubutegetsi bwa gisivili.


