kamerhe-demission-800-1306715

Tchisekedi yaba yarekuye burundu Kamerhe?

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kwegura kwa Vital Kamerhe ku mwanya wa perezida w’Inteko ishinga amategeko, umukuru w’igihugu cya Congo, Félix Tshisekedi yagize icyo atangaza ubwo yari i New York mu nama ya 80 y’u muryango w’abibumbye.

Perezida wa Repubukika iharanira demokarasi ya Congo Félix yakuyeho impungenge ku bibaza niba we na Vital Kamarhe wari perezida w’inteko nshingamategeko bakiri inshuti.

Félix Tshisekedi yagize ati: “Keretse niba Bwana Vital Kamerhe atari ko abibona, simbona impamvu kuko atari njye nyirabayazana yo kwegura kwe, cyangwa ibibazo bye. Nkomeje kumufata nk’inshuti ya hafi ndetse n’umuvandimwe.”

Vital Kamerhe yari amaze iminsi ahanganye n’inkubiri ya politike mu gihugu cye aho abadepite baherutse gusinya inyandiko zimweguza. Ibyaje gutuma yegura kuri uyu wa mbere.

Nk’uko Vital Kamerhe abitangaza ngo izi mpaka zatumye yegura ziri mu mugambi wo gutwikira ibibazo bikomeye igihugu kirimo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *