TI Rwanda yongeye gutunga agatoki inzego z’ubutabera zitita ku banyereza umutungo wa leta

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko bigaragaye ko ibigo n’izindi nzego zitandukanye mu gihugu bikunze kugaruka cyane mu bitangazamakuru aho biba byitabye Komisiyo ishinzwe gusesengura imikoreshereze y’imari n’umutungo w’igihugu PAC ikorera mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, ndetse bikanagaruka kenshi muri za raporo zitandukanye aho usanga bamwe mu bayobozi bashinjwa kunyereza no gukoresha nabi ingengo y’imari bigenerwa, umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane TI Rwanda wagarutse ku kibazo cy’aba bantu usanga akenshi badakurikiranwa.
[ad id=”44145″]
TI Rwanda ivuga ko usanga ingamba zagafatiwe abantu baba bagaragaweho n’amakosa yo gukoresha nabi no kunyereza umutungo w’igihugu zirangirira mu gusaba imbabazi no kuvuga ko batazongera. Ibi bituma uyu muryango ushinja inzego z’Ubutabera bwo mu Rwanda kugenda biguru ntege kuri iki kibazo kuko amafaranga aba yaburiwe irengero atagaruzwa cyangwa ngo akurikiranwe nk’uko byakagenze.
Umuyobozi wa TI Rwanda Marie Imaculee avuga ko abantu bahamwa n’amakosa yo kunyereza cyangwa gukoresha nabi bakabaye bahabwa ibihano bikomeye. Agira ati”niba umuntu aguye muri icyo cyuho, aba agomba kuryozwa ibyabuze cyangwa agafatirwa ibindi bihano bikomeye.”
Ibi yabitangaje mu gihe raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta iherutse kusohoka yagaragaje ko miliyari zisaga 18 z’amafaranga y’u Rwanda zaburiwe irengero mu mishanga itandukanye.
[ad id=”44145″]
Uyu muyobozi wa TI Rwanda akomeza agaya inzego zishinzwe gukurikirana ibibazo nk’ibi ariko ntizibisesengure uko bikwiye kuko ngo usanga akenshi habaho guhindurirwa imirimo kwa bamwe mu babigizemo uruhare, gufungwa ndetse no kubabarirwa, ibyo we yita ko bidakwiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *