Tigana yavuze uko yarwaniye imbunda n’Interahamwe zashakaga kumuhitana

Sangiza iyi nkuru

Uwakinnye mu makipe atandukanye mu Rwanda nka Mukura vs na Rayon Sports, Gasangwa Celestin uzwi ku izina rya Tigana yagarutse ku buryo yahanganye n’Interahamwe zashakaga kumurasa ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Interahamwe rwari urubyiruko rw’ishyaka ryari ku butegetsi bwa MRND ya Habyarimana Juvenal. Harimo bamwe bahawe intwaro n’imyitozo zakoreshejwe muri jenoside.

Mu kiganiro na KT Sports, Tigana yavuze ko jenoside yatumye atajya gukinira ikipe ya Al- Hilal yo muri Sudani ariko ko na we yari imuhitanye iyo ataza kwirwanaho.

Mu kiganiro yagarutse ku ngingo zitandukanye, ati ” Narebaga filime nkiri umwana. Mbonye interahamwe zishaka kunyica ndavuga nti ubu ntihaba hari uburyo bwa defense. Twarayirwaniye kugeza ubwo amasasu abashiranye baragenda.”

Avuga ko n’abana be bato abashishikariza kureba filime bakiri bato.

Gasangwa agaragaza jenoside nk’iyarogoye siporo yari igeze igihe ibintu bimeze neza ndetse na we akayitakarizamo uwo bavukana yemeza ko atarabona umukinnyi w’umupira umeze nkawe.

Uretse kwivugana mwene nyina, yanahitanye abo mu muryango we batari bake. Kuri ubu yibera mu Matyazo, aho yerekana filimi, akaba adakozwa kugaruka mu mupira w’amaguru bitewe na Rayon yamwambuye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *