Nyuma y’aho muri iyi weekend umutwe wa TPLF utangarije ko wafashe bugwate abasirikare benshi ba Leta, Igisirikare cya Ethiopia kuri uyu wa Mbere cyagabye ibitero bikaze by’indege mu murwa mukuru w’intara ya Tigray bivugwa ko byakomerekeje abaturage benshi.
Umutwe wa TPLF wari watangaje ko wasenye ibirindiro byinshi by’Ingabo za Ethiopia ndetse ugata muri yombi abasirikare benshi nk’uko byemejwe na Getachew Reda uvugira uyu mutwe.
Kuri uyu wa Mbere ariko, Igisirikare cya Ethiopia nacyo cyagabye ibitero bikomeye by’indege mu murwa mukuru w’Iyi Ntara ya Tigray iherereye mu majyaruguru y’igihugu bikomeretsa abaturage benshi nk’uko byemezwa na televiziyo igenzurwa na TPLF.
Tigrai TV ivuga ko igitero ku Mujyi wa Mekelle cyagabwe na “Abiy Ahmed”, ivuga Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia , n’igisirikare cya guverinoma ayoboye”
Umuvugizi w’igisirikare n’umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe ntacyo baratangaza kuri aya makuru.
Gusa, umwe mu bakora mu bikorwa by’ubutabazi yemeje ko habaye ibitero by’indege muri Mkelle. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bivuga ko bitarabasha kugenzura aya makuru kuko aha hantu nta banyamakuru mpuzamahanga barimo kuhagera.
Igisirikare cya Ethiopia n’abarwanyi b’Umutwe wa TPLF uharanira kwishyira ukizana kw’Intara ya Tigray, bamaze amezi 11 mu ntambara imaze gukura mu byabo abatari bacye mu gihe abandi bugarijwe n’ikibazo cy’inzara.


