Tigray: Igitero cy’indege za Ethiopia cyahitanye abantu 10 abandi barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Ethiopia cyakomeje ibitero by’indege mu murwa mukuru w’intara ya Tigray, aho umwe mu bayobozi b’ibitaro byo mu Mujyi wa Mekelle avuga ko igitero cyo kuri uyu wa Kane cyahitanye abantu 10 kigakomeretsa abandi basaga 20.

Guverinoma ya Ethiopia ivuga ko iki gitero, kije gikurikira ibindi imaze iminsi igaba kuri Mekelle, cyibasiye uruganda rukoreshwa n’inyeshyamba za TPLF mu kubika ibikoresho nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wayo, Selamawit Kassa.

Dr Hayelom Kebede, umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu Bitaro by’Icyitegererezo bya Ayder, muri Mekelle, we yavuze ko agace gatuwe n’abaturage ariko kibasiwe n’iki gitero.

Ati “ Umubare w’abapfuye uragera ku 10,” Ni nyuma y’aho mbere yari yatangaje ko abapfuye ari batandatu hagakomereka 21. Yongeyeho ko kandi umubare w’abapfuye ushobora kuzamuka kubera ko kwita ku barwayi bisigaye bigoye.

Iyi nkuru dukesha Al Jazeera ikomeza ivuga ko televiziyo yegereye TPLF na yo yatangaje ko iki gitero cy’indege cyagabwe ahantu hatuwe n’abaturage.

Nahusenay Belay, umuvugizi wa Tigray yahakanye ko iki gitero cyibasiye inyeshyamba avuga ko igisasu cyaguye ku nyubako y’abaturage kandi mu bapfuye harimo abana batatu.

Umuvugizi wa TPLF, Getachew Reda, uherutse gutangaza ko igisirikare cya Ethiopia cyatsinzwe intambara yo ku butaka ari yo mpamvu gisigaye gikoresha ibitero byo mu kirere, yavuze ko ingabo zabo zishinzwe ubwirinzi bwo mu kirere zari zirimo kurasana n’indege y’umwanzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *