Umucamanza ukurikirana ibibazo byo mu miryango mu mujyi wa Toulouse mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatanu ushize yafashe icyemezo ko umwana w’umuhungu wavutse mu kwezi kwa munani, umwaka ushize, ababyeyi be bakamwita Jihad, bihinduka akitwa Jahid mu bitabo by’irangamimerere.
Mu gihe ababyeyi b’uyu mwana bifuzaga gukomeza kumuhamagara Jihad mu kanwa, umucamanza yahisemo ku nyungu z’uyu mwana kubusanya inyajwi ebyiri ziri mu izina rye kugirango yandikwe mu gitabo nk’uko ubushinjacyaha bwabitangarije AFP.
Ubusanzwe ijambo Jihad ry’Icyarabu risobanura Intambara ntagatifu irwanwa mu rwego rwo kwirakwiza no kurinda imyemerere ya kisilamu, ariko, ubuyobozi bw’umujyi wa Toulouse, ugendeye ku bikorwa by’iterabwoba n’intambara ntagatifu byagiye byibasira uyu mujyi, bwabimenyesheje umushinjacyaha wa repubulika ngo agire icyo akora.
Mu mwaka ushize mu kwezi kwa 11, umujyi wa Nice nawo witabaje ubutabera nyuma y’ivuka ry’umwana w’umuhungu wari ugiye kwandika mu bitabo by’irangamimerere ku izina rya Mohamed Nizar Merah, izina risa neza nk’iry’icyihebe cyagize uruhare mu bitero byagabwe I Toulouse n’ahitwa Montauban mu 2012, umuvandimwe we akaba yaraciriwe urubanza I Paris ashinjwa ubufatanyacyaha. Mohamed Merah akaba ashinjwa uruhare mu rupfu rw’abantu 7 muri Werurwe 2012, barimo abana batatu b’Abayahudi.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Nice bukaba bwaravuze ko icyemezo cy’ababyeyi cyo kwita uwo mwana gutyo cyashoboraga kuba kinyuranyije n’inyungu z’umwana ndetse bakijyanisha no gushyigikira iterabwoba. Ubushinjacyaha bwitabaje umucamanza ushinzwe ibibazo by’imiryango biba ngombwa ko ababyeyi b’umwana bahindura ayo mazina.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


