Kuri uyu wa Kabiri, abayobozi b’inyeshyamba zo mu Ntara ya Tigray bashinje Ingabo za Ethiopia kwica abasivili batandatu mu gitero cy’indege ku murwa mukuru wabo, Mekele, nyuma y’iminsi ibiri bafunguriye imiryango ibiganiro by’amahoro no guhagarika imirwano .
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mu bitaro bya Ayder, bikuru muri Mekele, ngo byibuze umuntu umwe yakomerekeye muri icyo gitero cya drone cyagabwe mu gitondo. Kibrom Gebreselassie yanditse ku rubuga rwa Twitter ati: “Umuntu wakomeretse yageze mu bitaro bya Ayder. Umubare nyawo w’abahohotewe nturamenyekana.”
Guverinoma ya Ethiopia ya Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed ntacyo yashubije kuri ibyo birego AFP ivuga ko itabashije kugenzura mu bwigenge, kubera ko kugera muri kariya karere bidashoboka kuva mu Gushyingo 2020 intambara itangira.
Abayobozi b’inyeshyamba za TPLF (Tigray People Liberation Front ) bavuze ko indege zitagira abadereva “zateye ibisasu” kuri Kaminuza ya Mekele, bikomeretsa kandi byangiza ibintu.
Umuvugizi wa TPLF, Kindeya Gebrehiwot, yagize ati: “Iki gitero” cyabaye nyuma y’uko Guverinoma ya Tigray ishyizeho itsinda ry’imishyikirano ikagaragaza ko ishaka ibiganiro by’amahoro “. Umuyoboro wa televiziyo ufite aho uhuriye na TPLF, Dimtsi Woyane, watangaje ko inyubako zayo nazo zarashweho, bigahagarika itumanaho kandi “byangiza abantu n’ibintu byinshi”.
Umurwa mukuru wa Tigray wibasiwe n’ibitero byinshi by’indege kuva intambara yubura ku ya 24 Kanama mu majyaruguru ya Ethiopia, nyuma y’amezi atanu y’agahenge. Impande zombi zishinjanya gusubukura imirwano.
Imirwano iri kubera mu majyepfo, iburengerazuba no mu majyaruguru ya Tigray. Inyeshyamba zirashinja Ingabo za Ethiopia na Eriterea kuba zaragabye igitero ziturutse muri Eriterea, igihugu gihana imbibi n’amajyaruguru ya Tigray kandi kigeze gufasha Ingabo za Ethiopia mu cyiciro cya mbere cy’amakimbirane.


