Triangle Rouge: Uduce 5 ku isi duhora dututumbamo intambara tukanabuza abayobozi gusinzira

Sangiza iyi nkuru

Utu ni tumwe mu turere two ku isi duhora mu makimbirane, abayobozi baduturiye bagahora bahangayitse ku buryo isaha ku isaha umwe ku ruhande rwe aba ahangayikiye inyungu z’igihugu cyangwa ishyaka rye, ndetse binateganywa ko isaha ku isaha n’intambara yarota.

Gusa ayo makimbirane hari n’ubwo ubona aba ahuriwemo ibihugu birenze kimwe, ndetse n’uturere tugahangana rumwe mu ruhande uru cyangwa ruriya ku mpande zihanganye rushaka uko rwagera ku nyungu zarwo.

Zimwe mu nyungu zivugwa haba harimo iza Politiki n’imiterere y’akarere aka cyangwa kariya [ Geopolitical issues ] , ubukungu , dipolomasi ndetse niz’umutekano muri rusange .

Gusa hari n’izindi nyungu igihugu cyangwa umuryango…ubwoko ubu cyangwa buriya zijya zigaragaza, kenshi ziba zikubiye ku ireme mpuzamiryango [ Social and political perspective interests ] n’ibindi…..

Iki ni ikibazo wasanga muri buri gace ko ku isi, ku migabane yose igize uyu mubumbe uhasanga utu duce abahanga mu by’umutekano bahita “Inguni zo mu ibara ry’umutuku ″ cyangwa “Triangle Rouge -Red Triangle ″ mu cyongereza n’igifaransa.

Ubu ariko ni uburyo busanzwe bukoreshwa mu gusesengura no gucunga umutekano mu turere tugize isi ,bwifashishwa n’inzobere mu by’ubukungu n’umutekano [Global Economics and security strategists ] ariko n’inzego z’umutekano mu bihugu imbere bakoresha aya mabara mu kugaragaza uduce tugoye mu gucunga umutekano ,cyangwa hagaragazwa ahihutirwa kurushaho kuwucunga.

  1. South China Sea , akarere k’Amajyepfo y’inyanja y’u Bushinwa

Ubusanzwe aka ni akarere gaherereye mu Majyepfo y’igihugu cy’Ubushinwa, mu burasirazuba bwa Vietnam, mu Burengerazu bwa majyaruguru y’ibirwa bya Philippines ndetse n’Amajyaruguru ya Indonesia hamwe no mu Burasirazuba bwa Malaisia na Singapore , ibi bihugu byose bikaba biherereye muri Asia y’Iburasirazuba.

Hano ariko byumvikane ko kugirango amazi cyangwa inyanja bibe mpuzamahanga bigira imibare bigenderaho ku rwego rw’amategeko mpuzamahanga.

Miles 24 ni nka Kilometero 38 ni bwo burebure bugenderwaho uvuye ku nkombe z’amazi ya buri gihugu, ugana mu mazi y’inyanja rwagati.

Buri gihugu kigira inshingano zo kubahiriza umutekano mu gace k’amazi kaba gaherereye muri izo kilometero, kandi icyo gihugu kikaba cyafata nk’umwanzi umwe wese wakwigabiza imikoreshereze y’ayo mazi atabiherewe uburenganzira na cya gihugu kihacunga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Hari abantu bibera mu bucuruzi buba buherereye muri bene aya mazi magari, bamwe baroba bagakora ubucuruzi bw’amafi, aho ushobora kubona amato manini y’abarobyi aturuka mu Bushinwa akaba yakogogoga inyanja bakaza kuroba hafi ya Tanzania, kandi bikitwa ko ntawe bavogereye kubera bari mu mazi mpuzamahanga.

Hari n’ahajya humvikana abitwa ibyihebe mpuzamahanga ,bisahura cyangwa bigashimuta amato[ Piraterie maritime ] kuko uretse kuba hari ibihugu byihaye inshingano yo gucunga ibihanyuzwa kubera inyungu zabyo mu by’ubukungu n’umutekano, bene utu turere tunajya twigabizwa n’abakora ubucuruzi bwa magendu kuko nta muntu uba ahacunga,maze hagakorerwa ubujura n’ubundi bwambuzi .

Tugarutse ku Nyanja y’Amajyepfo y’u Bushinwa, iki gihugu kijya gishaka kwikubira ubugenzuzi busesuye kuri aya mazi kubera ko amato manini avana cyangwa ajyana ibicuruzwa muri iki gihugu cy’u Bushinwa anyura muri iyi Nyanja ,igaragara nk’umutima wabwo mu by’ubukungu.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka mukeba mukuru w’Ubushinwa mu by’ubukungu, umutekano n’ububanyi n’amahanga na yo ntiyahatanzwe kuko yahashinze ibirindiro bikomeye yifashishije amato yayo manini agwaho indege [ Navy Aircraft Careers].

Ubwato bw’intambara buheruka bwahoherejwe ni ubwato bunini cyane bwa Amerika bwitwa USS John C. Stennis bushobora kugwaho indege z’intambara nyinshi zikaze.

Guhera ku wa 04 Gashyantare 2017 , ubu bwato hamwe n’ubundi bugeze kuri 4 bushinzwe kuburinda nibwo bwatangiye ibikorwa byabo mu kugenzura aka karere, Ubushinwa bukaba butahwemye kubwira Amerika ko iki gikorwa gishobora guteza intambara mu gihe ntagihindutse.

Ibihugu kandi bikikije aka karere k’inyanja y’amajyepfo y’u Bushinwa ntihasiba kuvugwamo imyitozo ya gisirikare ihuriwemo n’ingabo z’ibihugu bitandukanye ,bimwe biba bisa n’ibyerekana ubuhangange mu bya gisirikare [ Demonstration de force ] , ibintu bimenyerewe nk’agasomborotso k’intambara ku bihugu biba bisanzwe bisa n’ibihigana ubutwari.

South China Sea rero ni infuruka ihora itutumbamo intambara zikaze, cyane ko atari n’akarere gaherereye kure y’ahabarizwa cya gihugu gihora kirebana ay’ingwe na Amerika, igihugu cya Korea ya Ruguru.

  1. Akarere ka Badm Ă© ku mupaka wa Ethiopia na Eritrea

Nibavuga akarere kigeze guhinduka isibaniro mu ntambara zahuje bimwe mu bihugu by’ibivandimwe muri Afurika, uzumve Badmé mu ntambara ikaze yarimo imbunda z’amoko yose, yari ihuje ingabo zisaga miliyoni za Eritrea na Ethiopia, yaje kugwamo abasaga 300.000 ku mpande zombi.

Iyi mirwano yamaze imyaka 2 , ibyumweru 2 n’iminsi 5 guhera ku wa 06 Gicurasi 1998 kugeza ku wa 25 Gicurasi 2000 , yasojwe n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe Alger muri Algeria ,hanashyirwaho akanama ka Loni kari gashinzwe gukemura impaka zishingiye ku mupaka ibi bihugu byombi byapfaga hafi na Badmé ku ruhande rwa Ethiopia, ndetse na Tsorona ku ruhande rwa Eritrea.

N’ubwo ariko iki kibazo cyahagurukije amahanga harimo n’Urukiko rwa Loni rushinzwe gukemura impaka zishingiye ku mipaka [ Permanent Court of arbitration ] ,uru rukiko rukaba rwarakoraniraga hafi na Komisiyo yari ishinzwe iki kibazo cy’umupaka wa Eritrea na Ethiopia [ Eritrea-Ethiopia Boundary Commission ].

Gusa kugeza magingo aya imyaka ikabakaba 20 , Ethiopia yanze gushyira mu bikorwa ibyemezo by’uru rukiko by’uko akarere ka Badmé kegukanywe na Eritrea .

Kugeza ubu kuba hari icyemezo cy’urukiko mpuzamahanga cyafashwe ntigishyirwe mu bikorwa ,ngo urubanza rurangizwe uko rwaciwe kandi Ethiopia ikaba ikomeje gutsimbarara , ni ikimenyetso cy’uko aka karere ka Badmé gashobora kuba isibaniro ku isaha iyo ariyo yose,binatuma kabarirwa muri Red Triangle nk’ahandi hose havugwa muri iyi nkuru .

  1. Gaza na West Bank hagati ya Palestine na Israel

Uwavuga ko iki ari ikibazo gikomeye mu mibanire y’Abarabu n’Abayahudi ntiyaba abeshye. Utu ni uduce 2 turangwamo amakimbirane ahambaye kuva cyera kugeza uyu munsi.

West Bank [Cisjordanie mu gifaransa ] ni agace gaherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Israel aho ihana imbibi na Palestine .

Aka karere kandi ni nako kabarirwamo umurwa mukuru wa Palestine iRamallah .

West Bank kandi ni nayo ibarizwamo umujyi wa Yeruzalemu unakorerwamo n’inzego za Guverinoma ya Israel ari naho Peresidansi yubatse, umurwa mukuru w’ubucuruzi ukaba uherereye i Tel-Aviv ahagana ku nkengero z’inyanja ya Mediterrane.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

N’ubwo agace ka West Bank gafite uruhande rubarirwa muri Palestine hari n’akandi gace kitwa Gaza ko kadafite ihuriro na West Bank kari ku Nyanja ya Meditterane ariko kitirirwa ko ari muri Palestina!

Guhera mu 1938 nibwo Abayahudi batangiye intambara yo kwisubiza ahahoze hitirirwa ba sekuruza babo kera mu myaka isaga 1000, kugeza ubwo Ubwongereza bwagezaga idosiye yabo muri Loni mu 1947, isaba ko Israel yakwigenga , nyuma yo kwigwaho bikarangira byemejwe ko Israel ibona ubwo bwigenge mu 1948.

Mu ntambara zakurikiye hagati ya Israel n’Abarabu hagendaga habaho ko Israel yahoraga ishaka kwigarurira burundu ubutaka bw’abayahudi bahoze bitirirwa ngo babwisubize nyamara ku bw’amahirwe make y’Abarabu ugasanga ahubwo Israel irabigaranzura ahubwo ikongera igafata n’ahandi ikahagira ahayo ku ngufu za gisirikare.

Bwiza.com yagiye ibagezaho iby’intambara zitandukanye zahuzaga Abarabu n’Abayahudi harimo n’intambara yitiriwe iminsi 6 ,yatikije imbaga , ari nabwo Israel yarushagaho gufata no kwigarurira ubutaka bunini bw’Abarabu, nko mu bitwa by’imisozi miremire bya Golan ,hari ubutaka bwa Syria n’ahandi.

Kugeza magingo aya Israel yanze gusubiza ubu butaka, inahubakira abaturage bayo insisiro ngo bahature.

Aka rero ni akarere iteka gahoramo intambara, haba ku ruhande rwa West Bank ari naho hari umujyi wa Yeruzalemu, ndetse n’urusengero rw’Abayahudi ruri hamwe n’umusigiti wa Al-aqsa hahora hatera abaturage b’ibi bihugu kurebana ay’ingwe iyo baje kuhasengera.

Uwavuga ko yaba Gaza cyangwa West Bank, isi ihora yiteguye ko hashobora kurota intambara ntiyaba ari kure y’ukuri kw’ibintu .

isr

Akantu gato ,uko kaba kangana kose gashobora guteza impagarara muri aka gace k’Abarabu n’Abayahudi.

  1. Akerere ka Baltic gaherereye mu Burasirazuba bw’umugabane w’Uburayi

Ikibazo gikunze kwigaragaza muri aka gace ni uguterana amagambo hagati y’u Burusiya n’ibihugu byibumbiye mu muryango wo gutabarana w’ibihugu bihuriye mu Majyaruguru y’inyanja ya Atlantica NATO [ North Atlantic Treaty Organisation ] , uyu muryango ukaba waragiye wiyegereza ibihugu byahoze bikorana bya hafi n’u Burusiya, mu gihe cy’intambara y’ubutita.

Muri uko kwiyegereza ibyo bihugu birimo nka Lituania ,Estonia ,Lativia n’ibindi haniyongeraho igihugu nka Pologne isigaye nayo yarikuye mu ruhande rubogamiye ku Burusiya ,byanatumye NATO ibigenderaho maze ishaka gushinga ibitwaro byayo bya Missiles na Radars bihanamiye ku Burusiya,ariko Uburusiya bukabitera utwatsi.

Ku nshuro zose byageragejwe , Leta ya Moscow yahise itangaza ko icyo kizaba ari igikorwa cy’intambara ko kandi ingabo z’Uburusiya zizahita zibihanura zikabisenya byose nta gutindiganya.

U Burusiya bufata bene ayo mayeri y’uko Uburayi na Amerika byaba bishaka kuzajya bigenzura u Burusiya cyangwa bikaba byaba imwe mu nzira yo kurundanya ibitwaro byabo ngo bitere iki gihugu gitunguwe.

Ni bene ubwo bwoko bwa Missiles Patriots zishinzwe gusenya ibisasu birashwe n’umwanzi bikiri mu kirere kandi bwashyizwe muri Turkia,mu rwego rwo kurinda iki gihugu ibitero byava muri Syria na Iran .

Mu bigaragara NATO isa nkaho nta gahunda yo kureka kubaka ibyo bya Missiles na Radars z’ubwirinzi , muri ibi bihugu biri ku mupaka w’u Burusiya kandi nta kimenyetso cyerekana ko u Burusiya nabwo bwiteguye kwunamura icumu , mu gihe ibi byakomeza intambara izahita irota ku mugaragaro.

Icyibazwa ni ukumenya niba koko u Burusiya ubwabwo bwakwifasha urugamba mu gihe bwahangana na NATO, ihuriyemo n’ibihugu by’ibihangange mu gisirikare n’ubukungu ku isi ,birimo nk’Ubufaransa, Ubudage , Turkia , Amerika,Ubwongereza ,Canada, Pologne n’ibindi.

Kubera iyo mpamvu , umuryango wa NATO uherutse gutegura imyitozo ikaze yitiriwe Operation Anaconda 16 yahuje ingabo 31.000 kuva mu bihugu 24 bigize uyu muryango ,hanashyirwaho ibirindiro 6 bizajya bikorerwamo n’abasirikare 5.000 batoranijwe kurinda no gucungira hafi u Burusiya, mu rwego rwo kwirinda gutungurwa n’ibitero iki gihugu cyagaba kuri OTAN no ku Burayi bw’Iburasirazuba.

Uyu mutwe wiswe VHRJTF mu magambo arambuye ni Very High Readness Joint Task Force niwo ugaragaza ko nta mahoro arangwa muri kariya karere kabone n’ubwo buri ruhande ruba rusa n’urucecetse.

Vladmir Poutine akimara kubona ibyo byose yahise atangariza Inteko ishinga amategeko y’igihugu cye cy’u Burusiya Douma ati “OTAN ikomeje gusubiramo kenshi ubushotoranyi n’ibikorwa byayo bishotorana hafi y’imipaka yacu”.

Vladimir Poutine ari imbere y’Inteko ishinga amategeko, yanongeyeho ati “ Mu bihe nkibi , turasabwa kwemeza umwihariko udasanzwe ku bijyanye no kwibanda ku mbaraga zacu mu kurinda igihugu cyacu ″.

Gen. Ben Hodges umugaba w’Ingabo za Amerika ku mugabane w’Uburayi aherutse kuburira ibihugu byo mu karere ka Baltes ko mu gihe u Burusiya bwagaba ibitero kuri aka gace ,ntacyo ibihugu bihuriye kuri aka karere byabikoraho , ko byatsindwa bitanarwanye kubera ko ngo igisirikare cy’u Burusiya gikomeye cyane kurusha icy’Uburayi.

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Opex360, uyu mu jenerali yakomeje agira ati “Ni ukuri kose u Burusiya n’ingabo zabwo bushobora kwigarurira aka karere ka Baltes nta nkomyi, kandi ntacyo twashobora kubihinduraho biramutse bibaye″ .

Ngayo nguko rero iby’aka karere ka Baltes gasa n’agatutumbamo intambara igihe cyose byaba ngombwa, uretse ko bigaragara ko Uburayi na Amerika biba bitinya ko Moscow yabahagama baramutse bazamuye agahanga.

Aha ni ahantu abasesengura utuntu n’utundi bavuga ko hahora igicu kibuditse intambara yaba ikaze mu zabayeho zose, kuko yahurirwamo n’ibihangange karahabutaka maze rukesurana bigatinda.

1.Akarere ka Kivu mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

Umuntu ashobora gushidikanya ko izuba rizarasa ejo cyangwa ko imvura izagwa ejo bundi, ariko gushidikanya ku kuba muri aka gace ka Kivu hakwaduka intambara isaha iyo ariyo yose bisa n’ibidashoboka.

Aka karere ka Kivu ni ahantu hari ubukungu buhambaye mu rwego rw’amabuye y’agaciro ahaboneka.

Buri umwe wese mu bikonyozi byo ku isi ,aba ahateze amaso mu bushabitsi bwe butandukanye, cyane cyane ubwibanda ku ikoranabuhanga rigezweho, kuko ibikoresho bikoreshwa muri ryo usanga bikorwa muri amwe mu mabuye y’agaciro ahaturuka.

Mu aka gace kandi haravugwa uruhererekane rw’ibibazo by’impunzi zihakomoka ziri hirya no hino muri aka karere, ziganjemo ubwoko buturuka mu bice bya Murenge [ ibarizwa muri Kivu y’Amajyepfo ] ,hamwe n’abandi banyecongo bavuga Ikinyarwanda, bakubiye mu miryango migari 2.

Bamwe ni Abagogwe bakomoka mu duce twa Masisi , abandi ni abakomoka mu turere twa Walikare na Rutshuru muri Kivu ya Ruguru.

Iyi ni imiryango usanga imaze igihe kitari gito mu buhunzi, muri aka karere aho ubasanga mu Rwanda, Uganda, Kenya n’ahandi.

Bamwe kandi bagize uruhare mu ntambara zagiye ziyogoza aka karere ariko ikibazo bafite kigakemurwa ababikora bagica hejuru, uhereye ku masezerano imitwe nka RCD-Goma yagiranye na Leta ya Kinshasa i Lusaka muri Zambia , amazerano y’amahoro ya Nairobi na Goma ku gihe cya CNDP ya General Laurent Nkunda ndetse n’andi yakurikiyeho hagati y’umutwe wa M23 i Nairobi na Kampala mu gihe gito gitambutse na n’ubu yabaye agatereranzamba mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Kuba intambara ziba muri aka gace bikarangira buri ruhande rufite ingingimira, ni ikimenyetso cy’uko amaherezo bazongera bakarwana ntagihindutse.

Kubera ko bimwe mu bihugu by’amahanga mu Burengerazuba bw’isi biba biruma bigahuha, hamwe hari n’ababona ko hari ababyihisha inyuma bagasa n’abatseta ibirenge mu gufasha kubona umuti benyegeza muriro, nta kabuza imirwano izongera irote.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Marshall Eugene David / Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *