1776928295827

Trump ntazatera Iran akoresheje intwaro kirimbuzi 

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kitazigera gikoresha intwaro kirimbuzi mu gutera igihugu cya Iran, nubwo mbere yari yaravuze amagambo akomeye yerekeye gusenya burundu umuco n’ubuzima by’icyo gihugu.

Ibi Trump yabivuze ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 23 Mata 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri White House.

Mu magambo ye, Trump yabajije impamvu Amerika yakoresha intwaro kirimbuzi kandi ngo hari ubundi buryo busanzwe bwa gisirikare bwamaze guteza ibyangiritse bikomeye ku banzi babo.

Yagize ati: “Kuki nakoresha intwaro kirimbuzi kandi twabashije kubatsinda cyane dukoresheje intwaro zisanzwe?”

Yanashimangiye ko ku bwe, intwaro kirimbuzi zitagomba na rimwe gukoreshwa n’icyo ari cyo cyose ku isi.

Aya magambo aje nyuma y’uko ku wa 7 Mata Trump yari yavuze amagambo akomeye aho yaburiye ko “umuco wose w’igihugu ushobora kurimbuka mu ijoro rimwe.” Nyuma y’ayo magambo ariko, Amerika yemeye agahenge mu mirwano kari gukurikizwa kugeza ubu mu ntambara irimo Amerika na Israel.

Nubwo Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, yari aherutse kuvuga ko Amerika ishobora gukoresha intwaro zitigeze zikoreshwa muri iyo ntambara, ubuyobozi bwa White House bwahakanye ko ayo magambo yavugaga ku ntwaro kirimbuzi.

Trump yavuze ko intego nyamukuru ya Amerika ari ukureba ko Iran itagira intwaro kirimbuzi ishobora gukoresha mu gutera imijyi ya Amerika cyangwa guteza akaga mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ku rundi ruhande, Iran yakomeje guhakana ko iri gushaka gukora izo ntwaro, ndetse na raporo z’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza ko nta kimenyetso cyihutirwa cyerekana ko Iran yari hafi kubona bombe ya nucléaire mbere y’uko intambara itangira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *