gettyimages-1935910242

Trump n’umugore we mu bazitabira ishyingurwa rya Papa Fransisiko kuwa Gatandatu

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, n’umugore we, Melania, barateganya kwerekeza i Roma kwitabira umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko, mu ruzaba ari urugendo rwe rwa mbere mu mahanga kuva yatangira imirimo muri Mutarama.

Kuri uyu wa Mbere, itariki 21 Mata, Trump yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social ati: “Twiteguye kuzaba duhari.”

Muganga wa Vatican, Andrea Arcangeli, mu cyemezo cy’urupfu, yatangaje ko Papa w’imyaka 88 yapfuye azize indwara yo mu bwonko ndetse no kunanirwa k’umutima nk’uko tubikesha Anadolu Agency.

Papa Fransisiko, wabaye uwa mbere ukomoka muri Amerika y’Epfo, yavukiye Buenos Aires mu 1936 ku babyeyi b’abimukira b’Abataliyani. Yahawe kuba umupadiri w’Abayezuwiti mu 1969, yize muri Argentine akomereza mu Budage mbere yo gutangira kuyobora Kiliziya Gatolika mu 2013.

Vatican ntiratangaza amakuru arambuye yo kumushyingura gusa biteganyijwe ko azashyingurwa kuwa Gatandatu, itariki 26 Mata 2025.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *