Tuyishimire Placide (Trump) wayoboraga Musanze FC hamwe na komite ye bamenyesheje ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ko beguye ku nshingano bitewe n’amafaranga make bwageneye ikipe mu mwaka w’imikino.
Mu ibaruwa iyi komite yashyizeho umukono kuri uyu wa 1 Kanama 2021, isobanura ko amafaranga Musanze FC yagenewe mu ngengo y’imari y’2021/2022 “atarangiza irushanwa ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, dukurikije ibikenerwa kugira ngo shampiyona irangire neza.”
Iyi komite ivuga ko kandi ku mu mwaka ine imaze kuri iyi nshingano, yabonye ingengo y’imari yaragiye igabanyuka, iti: “twabonye ko bishobora kuzatujyana habi kandi ikipe ya Musanze FC ifite abakunzi benshi.”
Ikibazo cya gatatu iyi komite yagaragaje cyatumye yegura ni uko habuze abandi baterankunga bashora amafaranga mu ikipe, usibye we, kandi ngo mu Karere ka Musanze harimo imishinga myinshi.
Ishingiye kuri izi mpamvu, ivuga ko yasanze iyi kipe itatera imbere.
Komite ya Musanze yaherukaga kwegura mu Kuboza 2019, aho byavugwaga ko byatewe n’ubwumvikane buke bushingiye ku iterambere ry’ikipe, gusa nyuma y’iminsi mike yasubiye ku nshingano.

2 Responses
Trump wayoboraga Musanze FC n’abagize Komite ye beguye, ngo amafaranga ikipe yagenewe ni make
ESE WAW’UNDI YIGIRAGA IGITANGAZA YANDAGAZA UMUGABO NKAWE MU BANA N’ABAGORE NAWE YARI MU MURYANGO USOHOKA? NAB’AGIYE KWIG’UMUCO WO GUSUZUGUR’UMUGORE ADATUNZE, NGO NDAKWIRUKANYE NKA PREZIDA, PREZIDA GANI URUTWA NA MUDUGUDU NA MUTWARASIBO WUMV’INAMA.