Trump yaba afite ikibazo cyo kubona abamwunganira kuko abo agezeho bari kumutera utwatsi

Sangiza iyi nkuru

Amakuru yatangajwe na Washington Post, aravuga ko uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, afite ikibazo cyo kubona umunyamategeko mwiza wo kumwunganira.

Iki kinyamakuru kivuga ko yavuganye n’abavoka benshi batanze ibisobanuro ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko Trump ari mu rugamba rwo gushaka abamwunganira bamenyereye akazi ariko abo yagezeho bamuteye utwatsi.

Umunyamategeko w’umurepubulikani yabwiye Washington Post ati: “Abantu bose baravuga ngo oya”.

Undi munyamategeko yavuze ku ngorane yahuye nazo igihe yunganiraga Trump.

Yavuze ko ku butegetsi bwe, Trump yajyaga kuri twitter akavuga ku iperereza rya Mueller yirengagije inama z’itsinda ry’abanyamategeko be. Abandi bantu benshi na bo babwiye The Post ko Trump yari umukiriya udashobotse, kandi bafite impungenge bibaza niba bazishyurwa ku kazi kabo.

Michael Cohen wahoze ari umunyamategeko wa Trump, ariko akaza kuba umwe mu bantu bamunenga cyane, yagize ati: “Kera, yabwiraga ibigo bimwunganira ko ari inyungu kuko byashoboraga kubyamamaza. Uyu munsi siko bimeze.”

Cohen yongeyeho ati: “Ni n’umukiriya utoroshye cyane kubera ko ahora asunika ibahasha, ni gake yumva inama z’abanyamategeko, kandi ashaka ko ukora ibintu bidakwiriye, byaba mu myitwarire igenga umwuga cyangwa mu bijyanye n’amategeko”.

Umuvugizi wa Trump, Taylor Budowich, we yatangarije The Post ko itsinda ry’abanyamategeko ba Trump ririmo abantu nka Jim Trusty na Evan Corcoran, “bafite uburambe mu myaka mirongo mu manza nshinjabyaha kandi baburanye zimwe mu manza zikomeye mu mateka y’Abanyamerika.”

Muri uyu mwaka, Trump afitanye ibibazo byinshi n’ubutabera, nk’iperereza arimo gukorwaho i New York ku bijyanye no kumenya niba koko ibigo bye byararenze ku mategeko agenga amabanki, ubwishingizi, n’imisoro ndetse niba afite uruhare mu buriganya bw’amafaranga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *