Martin Fayulu uri mu bakandida bahatanira kuzayobora igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabwiye abamushyigikiye ko kuba Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi umaze iminsi yibasira perezida Paul Kagame wâu Rwanda biri mu rwego rwo kujijisha no kurangaza Abanyekongo.
Felix Tshisekedi nawe uri kwiyamamaza aho agiye hose nawe yibasira u Rwanda na Perezida warwo, ibiheruka kugarukwaho ni aho Yagereranyije umukuru wâu Rwanda na Adolf Hitler, umudage wayoboye Jenoside yakorewe Abayahudi. Icyo gihe Tshisekedi yavuze ko Kagame wâu Rwanda azarangira nkâuwo Hitler.
Ibi rero ni byo uyu Fayulu yamagana akavuga ko Perezida Kagame na Tshisekedi ngo ari bamwe, ubwo yiyamamazaga i Kinshasa, Martin Fayulu yavuze ngo âFélix Tshisekedi yagurishije igihugu cyacu. Yacumbikiye abo mu mutwe wa M23 hano i Kinshasa iminsi cumi nine. None ubu uyu munsi bigaruriye Masisi, Rutshuru nâahandi. Félix Tshisekedi yasinyanye amasezerano menshi na Paul Kagame. Yatumiye perezida wâu Rwanda inshuro ebyiri hano i Kinshasa, UDPS yaramuririmbiyeâŠicyo ashaka ni ukuturangaza kuko we na Kagame ni umwe.â
Fayulu kandi mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana avuga ko umutwe wa M23 ari uwâu Rwanda ndetse Si ubwa mbere uyu mugabo avuze bene aya magambo kuko no mu kwezi kwa Werurwe 2023 nabwo abinyujije mu Ihuriro ryâAmashyaka ayobora yateguye imyigaragambyo bise iyo kwamagana Perezida Tshisekedi na Kagame ngo kuko bafite umugambi wo guca kiriya gihugu mo ibice mu cyo yise âBalkanization du Congoâ.
Guverinoma yâu Rwanda yakunze kwamagana izi mvugo zâAbanyepolitiki bo mu gihugu gituranyi cya DRC kuko zihembera umwuka mubi hagati yâimpande zombi rugasaba umuryango mpuzamahanga kugaragaza aho uhagaze kuri iki kibazo.
Ubwo Tshisekedi yitaga perezida Kagame Hitler, umuvugizi wa Guverinoma yâu Rwanda, Yolanda Makolo yanditse kuri X ye abaza abarimo LONI ikigiye gukurikiraho nyuma yâiryo gereranya ridahuye. Icyakora nkâibisanzwe byawo uyu muryango ukomeje kwicecekera.



One Response
Fayulu avuga ko Tshisekedi na perezida Kagame ari inshuti
Uyu mwana w’aba sénégalais wamunzwe n’ingengabitekerezo yanga abatutsi n’abasa na bo wagirango ubwonko bwe burimo umuswa wabumunze.