ndhu-3dd8e-94dd7

Tshisekedi si we kibazo wenyine: Minisitiri Nduhungirehe

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atari  we gusa utuma amasezerano ya Washington igihugu cye n’u Rwanda byasinyanye adashyirwa mu bikorwa, ko ahubwo ikibazo kinari ku muryango mpuzamahanga umurebera mu gihe ayica.

Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radiyo Agasaro ka Buraga.

Ku wa 27 Kamena 2025 ni bwo u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahoro ya Washington, mbere yo kwemezwa na ba Perezida Paul Kagame na Tshisekedi ku wa 4 Ukuboza 2025.

Zimwe mu ngingo zikubiye muri ayo masezerano harimo kuba impande zihanganye mu burasirazuba bwa Congo zaragombaga gutanga agahenge, yemwe leta ya kiriya gihugu igasenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nyuma y’isinywa ry’ariya masezerano Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje kugaba ibitero ku birindiro by’umutwe wa AFC/M23 no mu midugudu ituwe n’abasivile biganjemo Abanyamulenge, aho kugira ngo amahanga agire ibyo abikoraho agahitamo kwijundika u Rwanda no kurufatira ibihano.

Ni ibihano birimo ibyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka gufatira ingabo z’u Rwanda umukuru wa dipolomasi yagaragaje nk’ibidakwiye, kuko ari iby’uruhande rumwe.

Abajijwe igikwiye gukorwa kugira ngo amasezerano ashyirwe mu bikorwa, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko hakenewe ubushake bwa leta ya Congo bwo kumva ko intambara atari yo izazana umuti w’ikibazo, ko ahubwo icy’ingenzi ari ugushyira mu bikorwa amasezerano yasinye.

Yakomeje agaragaza ko Perezida Tshisekedi wanze gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje atari we gusa kibazo, ko ahubwo kinari ku mahanga akomeza kumurebera.

Ati: ” Hari na none ubushake bwa Politike bw’Umuryango Mpuzamahanga. Kuko ikibazo ntabwo ari leta ya Congo gusa, ikibazo ntabwo ari Tshisekedi gusa, ahubwo ikibazo kiri no ku muryango mpuzamahanga ureberera ukareka Perezida Tshisekedi agakomeza kubangamira aka gahenge n’aya mahoro akoresheje ibisasu, kandi bose babizi, babireba bakabyemera, hanyuma rero umutwe wa AFC/M23 wasubiza akaba ari bwo uwo muryango mpuzamahanga ukanguka unakenga AFC/M23 n’u Rwanda.”

Nduhungirehe yashimangiye ko nihatabaho “gushyira igitsure kuri leta ya Congo” bizagorana ko amahoro aboneka mu kakere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *