Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko mu gihe cya vuba azisubiza ibice byo mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo ze zirukanwemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.
Uyu mugabo yatanze iryo sezerano ku Cyumweru tariki ya 5 Mata, ubwo yari ayoboye ibirori byo kwakira ikipe y’igihugu cye iheruka kubona itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Ni ibirori Tshisekedi yahereyemo abakinnyi ba Les Léopards imodoka nshya ziganjemo izo mu bwoko bwa Land Cruiser, inzu ndetse n’andi mashimwe; nyuma yo gufasha RDC gusubira mu Gikombe cy’Isi yaherukagamo mu myaka 52 ishize.

Tshisekedi mu ijambo yavuze, yashimiye ikipe y’igihugu cye, umutoza wayo Sébastien Désabre na Kapiteni Chancel Mbemba ku bw’ishema bahesheje Congo.
Yavuze ko mu mukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi RDC izahuriramo na Portugal nta mpamvu yo kugira ubwoba, kuko abakinnyi ba Portugal “ni abakinnyi nkamwe ndetse mwirirwa mucakiranira mu bibuga by’i Burayi n’ahandi, ikindi mufite ubushobozi bwo gutsinda uwo ari we wese muhanganye.”
Perezida wa RDC yasabye abakinnyi ba Les Léopards kuzahesha ishema Congo, biciye mu kwitwara neza mu Gikombe cy’Isi.
Ati: “Ntabwo tubasabye kuzazana Igikombe cy’Isi, ariko se Mana yanjye mubikoze, mbega ukuntu byaba ari byiza! Ibyo byaba birenze kuduha impano.”

Uyu mugabo yabwiye abakinnyi ko ibyishimo batanze byanageze ku batuye ibice byo mu burasirazuba bwa RDC bimaze igihe bigenzurwa na AFC/M23, atanga isezerano ry’uko agomba kubyisubiza vuba.
Ati: “Rwose mwarakoze ku bwo mwakoze kugeza magingo aya, by’umwihariko ku bavandimwe bacu bo mu burasirazuba bw’igihugu mwongeye kurema icyizere. Ku bw’iyi tike mwabonye amashusho, birashoboka ko hari ibyishimo muri kiriya gice uyu munsi kiri mu maboko y’umwanzi, ariko tuzacyisubiza vuba cyane, tubikesha uwo mwete, iryo shyaka n’izo mbaraga.”
Ibice Tshisekedi ateganya kwigarurira birimo imijyi ya Bukavu, Goma, Masisi, Sake na Bunagana imaze imyaka iri hagati y’ine n’umwe yarafashwe na AFC/M23.


