Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yohereje intumwa ye yihariye, Prof. Serge Tshibangu, muri Zimbabwe, aho yajyaniye Perezida Emerson Mnangagwa ubutumwa.
Prof. Tshibangu yageze muri Zimbabwe tariki ya 7 Mata 2023, aha Mnangagwa ubutumwa bujyanye no gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’amahoro, nk’uko yabisobanuriye itangazamakuru.
Yagize ati: “Twazaniye Nyakubahwa Bwana Perezida Mnangagwa ubutumwa bw’umuvandimwe we, Nyakubahwa Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demukarasi ya Congo. Ni ubutumwa bw’amahoro bugamije gukomeza ubufatanye hagati y’abatuye ibihugu byombi; aba Zimbabwe n’aba RDC.”
Perezida Tshisekedi akunze kwifashisha Tshibangu mu butumwa bwerekeye ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, akaba ari na we umuhagararira mu mishyikirano y’amahoro ihuza ubutegetsi n’imitwe yitwaje intwaro iburwanya ibera i Nairobi muri Kenya.


