Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yongeye kwemeza ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR ntacyo utwaye u Rwanda.
Kuri uyu wa 13 Mata 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe na Perezida w’u Buruwisi, Alain Berset, yagarutse kuri raporo zirimo iy’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza ko ingabo za RDC zifatanya kandi zigatera inkunga FDLR.
Tshisekedi yavuze ko FDLR idateye ikibazo u Rwanda kuko ngo ntirugabaho ibitero cyangwa se ngo yivange muri politiki yarwo, agaragaza ko ari inyamahoro.
Kuba igisirikare cya RDC kiregwa kwifatanya no gufasha FDLR, Tshisekedi abona ko ari urwitwazo rwa Leta y’u Rwanda rwo kugira ngo “rugabe ibitero” mu gihugu cyabo.
Ibyo Tshisekedi avuga ariko bihakanye n’ibyo u Rwanda rushinja FDLR kuko nko muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, rwatangaje ko abarwanyi b’uyu mutwe witwaje intwaro wifatanyije n’ingabo za RDC, ari bo barashe ibisasu bya roketi mu karere ka Musanze.


