Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 25 rumaze rwibohoye, umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeannete Kagame, avuga ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, nk’Abanyarwanda bagomba guharanira u Rwanda ruzima.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2019, ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu biroro by’iyi sabukuru y’imyaka 25 ishize u Rwanda rubohowe.
Madamu Jeannette Kagame abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “Muri uku kwezi turibuka kandi tukizihiza ‘Bato batari Gito’ Inkotanyi, bahagaritse Jenoside bakabohora igihugu cyacu. Ubuto n’ubutwari bwabo bituma twibuka iteka ko tugomba guharanira u Rwanda ruzima, ruzira kuzima.”
Itariki ya 4 Nyakanga yizihizwaho umunsi wo kwibohora mu Rwanda, ubwo hari mu 1994, nibwo ingabo za RPA zari iza FPR/Inkotanyi, zabohoye Umujyi wa Kigali nyuma yo kubohora Butare ku itariki ya 3 uko kwezi. Izi ngabo zanarwanaga no guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi, zimaze gufata Umurwa Mukuru w’igihugu, Guverinoma yari iriho yahise yerekeza mu buhungiro muri Zayire.
Â


