Tunisia: Igipolisi cyitambitse abashakaga kujya kwigaragambiriza ahabera inama ya OIF

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, abapolisi ba Tunisia barashe ibyuka biryana mu maso kugira ngo batatanye abigaragambyaga mu mujyi wa Zarzis bagerageje kugera ku kirwa cya Djerba, aho abayobozi b’ibihugu bivuga igifaransa bagomba gukorera inama mu mpera z’iki cyumweru, nk’uko abatangabuhamya babitangaje .

Iyi myigaragambyo yahungabanyije Zarzis, ihujwe na Djerba n’ikiraro kirekire, imaze ibyumweru byinshi bitewe n’igisubizo cya leta ya Tunisia ku rupfu rw’abaturage baho baguye mu mpanuka y’ubwato bw’abimukira nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru, Perezida wa Tunisia, Kais Saied azakira Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron n’abandi bayobozi i Djerba nyuma y’uko abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga babo bahuriye kuri iki kirwa kuri uyu wa Gatanu mbere y’iyi nama ya 18 ya OIF.

Salim Zuraidat, umwe mu bigaragambyaga yagize ati: “Twifuzaga kwigaragambya no kumvikanisha amajwi yacu i Djerba, ariko igisubizo cy’abayobozi cyari ingufu kandi twatatanyijwe.”

Zuraidat ari mu itsinda ry’abavandimwe b’abantu bo mu gace ka Zarzis barohamye mu byumweru bishize muri imwe mu mpanuka nyinshi z’ubwato bw’abimukira bashaka kwambuka inyanja ya Mediterane berekeza mu Burayi.

Batangiye kwigaragambya muri Zarzis kubera ibyo babonaga ko ari uburyo leta yitwara mu guhangana n’ibiza harimo no kunanirwa kohereza ubwato gushaka imirambo ndetse no kutamenya iyo mibiri yabonetse mbere yo gushyingurwa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano ya Tunisia yavuze ko nta bisobanuro birambuye cyangwa bafite icyo bahita bavuga kuri iyi myigaragambyo yo ku wa gatanu cyangwa uko abapolisi babyitwayemo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *