Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko umunyamideli Turahirwa Moses afungirwa iminsi 30 y’agateganyo muri gereza mu gihe ategereje kuburana mu mizi.
Turahirwa akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi no gukoresha inyandiko mpimbano, byose bishingira ku byo yitangarije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Mu iburanisha ryabaye, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko hari impamvu zikomeye zituma Turahirwa akekwaho kuba yarakoze ibi byaha, bityo ko yazaburana afunzwe by’agateganyo.
Turahirwa ararara muri gereza ya Mageragere, ahafungiwe abarimo abahamijwe gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, aba akaba yarigeze gusaba Perezida Paul Kagame ko yabababarira, akabafunguza.
Hari tariki ya 15 Mata 2023 ubwo Turahirwa yari i Nairobi, maze atangaza ati: “Nyakubahwa Paul Kagame, mbere yuko ntaha, nsabiye ikigongwe urubyiruko rufungiye mu nzu z’imbohe i Kwanda bazira itabi ry’urumogi. Itabi ntabwo ari ikiyobyabwenge, ryitwa itabi.”
Inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/?Moses-Turahirwa-yatangaje-ko-anywera-urumogi-mu-mihanda-y-i-Kigali
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Turahirwa tariki ya 27 Mata 2023.


