Tureke politiki tujye mu nka n’imyumbati kuko ibigize politiki byose ari ukubeshya — Gen Salim Saleh

Sangiza iyi nkuru

Gen Caleb Akandwanaho, uzwi nka Salim Saleh, akaba umuvandimwe wa Perezida Museveni, yagiriye inama Lt Gen Charles Otema Awany ukuriye Reserve Force, yo kuva mu bya politiki akajya gukomeza urugamba rwo gushakisha imibereho kuko ngo nta kindi politiki ishingiyeho usibye kubeshya.

Kuri Gen Salim Saleh, ngo ni cyo gihe ni nako kanya ngo Gen Otema ave muri politiki ahubwo ashyire igihe cye kinini mu guhanga imirimo yazamura ikanahindura imibereho y’abantu bamwegereye ndetse n’igihugu cyose.

Gen Otema, reka tureke politiki tujye mu nka n’imyumbati kubera ko ibigize politiki byose ari ukubeshya. Ibande ku kuntu wakwiremera ubukungu ubwawe n’abantu bo muri aka karere mu nzira y’inganda ukoresheje ubushobozi bwawe ,” uyu ni Gen Salim Saleh abwira mugenzi we, Gen Otema.

Ibi Gen Salim Saleh, usanzwe ari n’Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu w’ibikorwa bigamije kuzana ubukungu, yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Nyakanga mu giturage cya Tangi, mu Karere ka Nwoya ubwo bari mu muhango wo gushyingura Savio Ojok Awany, umubyeyi wa Gen Otema.

Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga ko Gen Otema yagiye agira uruhare muri politiki z’akarere ka Acholi igihe kinini ndetse ngo akaba yaragiye ashinjwa gutera inkunga abakandida benshi ba NRM ku myanya itandukanye.

Gen Salim Saleh ati: “ Urashaka kuba muri politiki ariko ntiwumva uko bigenda, ndetse n’uko abo mu rwego ruciriritse badutekereza twe NRM, ntubizi. Ndagushaka mu gukora ibizana umusaruro aho kuba muri politiki,

Kuri Gen Salim Saleh, abanyapolitiki muri iki gihe banengwa n’abaturage hatitawe ku mbaraga leta ikoresha n’iterambere.

Gen Salim Saleh na bagenzi be bari bagiye gushyingura se wa Gen Otema

Yavuze ko nko mu kigo ayobora, uha umuntu inka bakayifata nabi kubera ko bayifata nk’iyavuye muri NRM (ishyaka riri ku butegetsi), ngo n’iyo wabaha (abaturage) imashini ihinga, bayifata nk’itari iyabo bavuga ko ari iya NRM. Akemeza ko iki ari ikibazo kibakomereye.

Mu kumusubiza, Gen Otema yavuze ko kuba muri politiki kwe kuva kera kwari kugamije guteza igihugu imbere.

Ati: “ Nshobora kureka politiki gusa ari uko abarwanya NRM nka Nobert Mao bahagaritse kungabaho ibitero no kubangamira imbaraga twashyizemo ,”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *