Kuri uyu wa Kane, itariki 16 Gashyntare, Guverinoma ya Turkiya yatanze inkunga y’impuzankano za gisirikare zigera ku 75.000 zizajya zikoreshwa n’Igisirikare cya Sudani y’Epfo .
Minisitiri w’ingabo n’abavuye ku rugerero muri Sudani y’Epfo, Angelina Teny, yavuze ko iyi nkunga izafasha mu guteza imbere umutekano mu gihugu.
Mu muhango wo gushyikirizwa iyo nkunga, Teny yagize ati: “Ni ibirori bikomeye kubera uruhare rwa Repubulika ya Türkiye mu mahoro yacu no mu guharanira umutekano mu gihugu cyacu, kandi simbyita impano.”
Teny yashimye guverinoma ya Turkiya kuba yarashyigikiye Sudani y’Epfo mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya 2018 nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya, Anadolu Agency, ivuga.
Ati: “Turi gufatana mu kiganza kugira ngo amahoro agume muri Repubulika ya Sudani y’Epfo, twasinyanye amasezerano y’amahoro kandi tugomba kuyubaka kandi kugira ngo bikorwe ibyo bisaba inshuti nka Türkiye.”
Erdem Mutaf, Ambasaderi wa Turkiya muri Sudani y’Epfo, yavuze ko gutanga icyiciro cya mbere cy’imyambaro ya gisirikare ari ikimenyetso cy’uko Türkiye ishyigikiye byimazeyo amasezerano y’amahoro.
Mutaf yagize ati: “Iyi nkunga y’imyambaro ya gisirikare 75.000 ni igice cy’ingenzi mu mfashanyo yacu muri Sudani y’Epfo.”
Mutaf yasobanuye inkunga ya toni 9 z’imyenda ya gisirikare nk’imwe mu nkunga ikomeye ya gisirikare Türkiya yahaye igihugu cyo ku mugabane wa Afurika kugeza ubu.
Ati: “Igiteranyo cy’impano yose ni metric tons 134 kandi ihererekanya ry’ikitegererezo ry’uyu munsi rigizwe na metric tons 9 gusa zajyanywe i Juba n’indege y’igisirikare cya Turkiya naho izindi zizatangwa mu gihe gikwiye.”
Brig. Gen. Abdullah Katirci, uhagarariye Minisiteri y’ingabo ya Turkiya, yavuze ko iyi nkunga izazamura umubano w’ibihugu byombi.
Nk’uko biteganywa mu masezerano y’amahoro yo mu 2018, iki gihugu kitezweho guhugura abasirikare 83.000 bagomba kubngabunga umutekano mu gihe cy’inzibacyuho izageza mu 2024, ubwo hazaba amatora muri Sudani y’Epfo.


