Turukiya: Guverinoma yabujije abanyeshuri kwiyandikisha mu mashuri y’Abafaransa

Sangiza iyi nkuru

Turukiya yahagaritse kwandika abanyeshuri bashya mu mashuri y’incuke n’iya mbere y’amashuri abanza mu mashuri y’Abafaransa ari mur Turukiya kandi ihita isaba ko ibi byubahirizwa.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Kanama, ko nyuma y’amasezerano y’igihe gito yagezweho nyuma y’ibiganiro byamaze igihe kirekire (…) ubu nta munyeshuri w’Umuturukiya uzemererwa kwandikwa mu mashuri y’abafaransa ari muri Turukiya kugeza igihe amasezerano mpuzamahanga aha ayo mashuri uburenganzira bwemewe n’amategeko azasinywa.

Uku gusa no gushwana hagati y’ibihugu byombi kwatewe n’uko Turukiya nayo isaba y’uko hafungurwa amashuri yo muri Turukiya mu Bufaransa akandia kaba ashobora kwigishwamo nayo igiturukiya. Bityo ngo hakabamo ubwubahane mu masezerano ya bombi.

“Muri iki gihe, nta munyeshuri mushya w’Umuturukiya uzemererwa kwandikwa mu mashuri y’incuke no mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ya Charles-de-Gaulle I Ankara na Pierre-Loti na Istanbul],” nk’uko byanditswe mu itangazo. Minisiteri isobanura ko iki cyemezo kizagira ingaruka guhera tariki ya 1 Mutarama 2024, kikazibanda ku mwaka w’amashuri wa 2024-2025 ndetse no mu myaka izakurikiraho. Muri ubwo buryo, nta munyeshuri mushya uzemererwa kwinjira mu yindi myaka iri hagati.”

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rw’iy’Ambasade y’u Bufaransa i Ankara, basobanura ko “ubuyobozi bwa Turukiya busaba ko habaho amavugurura amwe n’amwe” kandi bashimangira ko “ibiganiro bizakomeza igihe amashuri azaba atangiye kugira ngo haboneke amasezerano arambye” yo gukorana mu bijyanye n’uburezi.

Le Figaro itangaza ko, hari amasezerano y’ubufatanye mu burezi yakozwe, harimo n’amasomo y’igiturukiya ku banyeshuri ba Turukiya batuye mu Bufaransa, akaba ari mu nzira zo kugerwaho. Minisiteri ya Turukiya irasaba ko ibiganiro bikomeza kugira ngo amasezerano arangire vuba.

Mu mezi yashize, ibiganiro byabaye byatumye umwuka uhinduka mu kwezi kwa karindwi, ubwo minisitiri w’uburezi wa Turukiya, Yusuf Tekin, yatangaje ko yabonye ko Ubufaransa burimo kwitwara nabi. Yavuze ko Ubufaransa butubaha Turukiya, ndetse asaba ko Ubufaransa bukwiye kwemera ibikenewe na Turukiya kugira ngo butangire kwigisha ururimi rw’igiturukiya mu Bufaransa.

Yusuf Tekin ,avuga ko Turukiya ari igihugu cyigenga, atari igihugu cyo mu bihe bya kera cyangwa cyigeze gukoronizwa n’ubufaransa.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *