Padiri Ntagungira Jean Bosco yagizwe umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare
Kuri uyu wa 12 Kanama 2024, Papa Fransisiko yatoreye Padiri Ntagungira Bosco kuba umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare. Ku isaha ya Saa Sita, isaha y’i Kigali ni bwo Vatikani yatangaje inkuru y’itorwa ry’umwepiskopi mushya wa Butare ugiye gusimbura Msgr. Philippe Rukamba wari usanzwe ayobora iyi Diyosezi. Padiri Ntagungira Jean Bosco yavukiye i Kigali tariki […]
Ba Gen. Muhoozi na Mubarakh baganiriye ku bufatanye bwa UPDF na RDF
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba n’itsinda yari ayoboye, basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda aho bakiriwe n’Umugaba Mukuru wazo, Gen Mubarakh Muganga. Igisirikare cy’u Rwanda ku rubuga rwacyo rwa X cyatangaje ko intumwa za UPDF n’ubuyobozi bwa RDF bahuriye mu nama yigaga ku “guteza imbere ubufatanye busanzwe buriho hagati y’ibisirikare byombi”. […]
Sudan: Abagera kuri 28 bishwe mu gihe intambara ikomeje guca ibintu i Al Fasher
Guverineri w’agateganyo wa Darfur y’Amajyaruguru yashinje ingabo za (RSF) ko kuri uyu wa Gatandatu, zishe abasivili 28 abandi hafi 45 barakomereka mu gitero cyagabwe mu mujyi wa El Fasher. Ni nyuma y’imirwano yabereye El Fasher ikaze hagati y’ingabo za Sudani,n’umutwe witwaje intwaro wa RSF inakomeza ku munsi ukurikiyeho, aho abakomando biraye muri uyu mujyi bakica […]
Tanzaniya: Igipolisi cyataye muri yombi abayobozi ba CHADEMA barimo Freeman Mbowe
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kanama 2024, Polisi yataye muri yombi abayobozi bakuru b’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya, CHADEMA, n’abayoboke baryo babarirwa mu magana mbere y’inama yabereye mu majyepfo y’iburengerazuba bw’igihugu. Umuyobozi wa CHADEMA, Freeman Mbowe n’umuyobozi w’ishami ry’urubyiruko, John Pambalu, bafatiwe ku kibuga cy’indege cy’akarere, nkuko byatangajwe n’ishyaka ku rubuga […]
Misiri yizeje u Rwanda inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi bifite agaciro ka miliyoni zirenga eshatu z’amadorari ya Amerika
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty, yemeje ko iki gihugu kiyemeje guha u Rwanda inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 3 z’Amadolari ya Amerika, bizakoreshwa muri ibi bitaro. Ibi Minisitiri Badr, yabitangaje nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda n’iya Misiri basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubuvuzi, ubwikorezi n’izindi. Kuri uyu wa Mbere, tariki ya […]
Perezida Lourenco wa Angola ukubutse i Kigali ategerejwe i Kinshasa
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kanama 2024, biteganyijwe ko umukuru w’igihugu cya Angola agera i Kinshasa kugira ngo agirane inama na mugenzi we wa Congo mu rwego rw’ibiganiro bya ” Luanda ” byo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, no gukurikirana uko agahenge kubahirizwa nk’uko byemejwe na perezidansi. Uyu […]
Abasirikare ba Ukraine bageze mu birometero 30 binjira imbere mu Burusiya
Uburusiya butangaza ko abasirikare b’u Burusiya bamaze kwinjira imbere mu gihugu cy’ u Burusiya ku buryo bamaze kugera muri km 30 uvuye ku mipaka y’ibihugu ari nako banagaba ibitero. Iki gitero ngo kiri mu bikomeye cyane bibayeho kuva Uburusiya bwatangira igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu 2022. Umwe mu bategetsi bakomeye muri Ukraine, […]
Guverinoma y’u Rwanda yasheshwe
Kuva ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama, u Rwanda nta Guverinoma rufite bijyanye n’uko iyari ihari yamaze guseswa. Ku Cyumweru ni bwo Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu, mu birori byabereye muri Stade Amahoro i Remera. Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko “iyo Perezida wa Repubulika amaze kurahira, […]
Igitutu cyatumye Leta ya Congo yongera kurekura izindi mfungwa zirenga 500
Ku wa gatandatu, tariki ya 10 Kanama 2024, Minisitiri w’ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), Constant Mutamba, yatangaje ko imfungwa zigera ku 527 zarekuwe muri gereza nkuru ya Makala i Kinshasa. Minisitiri Ndima, yatangaje ko kurekura izi mfungwa ari igitekerezo Leta yagize mu rwego rwo kwimakaza ubutabera, nyamara bikaba bivugwa ko byaba ari […]
USA: Urukiko rwahannye rwihanukiriye Claude Rafiki wishe abantu mu mpanuka y’ikamyo

Kuri uyu wa Gatatu w’icyumweru gishize, umucamanza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yategetse ko umushoferi w’ikamyo ufite inkomoko mu Rwanda watwariye mu mukono utari uwe hanyuma akagonga abantu batatu, akabica, agomba gufungwa hagati y’imyaka 4 n’icumi. Muri Kamena, Claude Rafiki w’imyaka 29 uba muri Michigan, yemeye ibyaha bitatu byo gutwara ibinyabiziga atitonze bikamuviramo kwica […]
Turukiya: Guverinoma yabujije abanyeshuri kwiyandikisha mu mashuri y’Abafaransa
Turukiya yahagaritse kwandika abanyeshuri bashya mu mashuri y’incuke n’iya mbere y’amashuri abanza mu mashuri y’Abafaransa ari mur Turukiya kandi ihita isaba ko ibi byubahirizwa. Minisiteri y’Uburezi yatangaje ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Kanama, ko nyuma y’amasezerano y’igihe gito yagezweho nyuma y’ibiganiro byamaze igihe kirekire (…) ubu nta munyeshuri w’Umuturukiya uzemererwa kwandikwa mu mashuri y’abafaransa […]
RDC: Sosiyete sivile isanga guverinoma yaraguye mu mutego yemera gusenya FDLR
Sosiyete sivile mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yishimiye inzira y’ibiganiro ya Luanda, yasubukuwe kuva ku itariki ya 30 Nyakanga iyobowe na Perezida JoĂŁo Lourenço igamije kugarura amahoro mu burasirazuba bw’igihugu. Icyakora, uyu muryango ntiwishimiye gahunda yo gusenya FDLR, Kinshasa yemeye mu nama z’impuguke z’ubutasi bwa Congo n’u Rwanda ku itariki ya 7 […]
Indwara y’Ubushita bw’inkende imaze kuba icyorezo ku rwego rwa Afurika-OMS
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, rivuga ko indwara y’ubushita bukomoka ku nkende imaze kugera ku rwego rw’Afurika. Mu Cyumweru gishize, ni bwo byagarutsweho n’umuyobozi w’iri shami aho yasabaga abakora inkingo gutanga ubusabe bwo kuba batangira ubushakashatsi. Gukora izi nkingo , ni wo muti wizewe wo guhashya burundu ikwirakwizwa ry’iki Cyorezo. OMS ivuga ko […]
Kampala: Umubare w’abahitanwe n’inkangu yatenguye ikimoteri cy’imyanda ugeze kuri 21
Kuri iki Cyumweru, itariki 11 Kanama, abapolisi bavuze ko umubare w’abahitanwe n’inkangu yabereye ahantu hari ikimoteri kinini cy’imyanda mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, wageze ku bantu 21, mu gihe abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha abarokotse. Nyuma y’imvura idasanzwe imaze ibyumweru igwa, ikirundo kinini cy’imyanda ahari ikimoteri rukumbi cy’imyanda cy’umujyi cyatenguwe n’imvura ikaze ku wa Gatanu, […]
Nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yakiriye anaganira na ba Perezida batandukanye
Perezida Paul Kagame nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, yakiriye anagirana ibiganiro n’abanyacyubahiro batandukanye. Mu bo Umukuru w’Igihugu yahuye na bo nk’uko ibiro bye byabitangaje harimo Perezida William Samoei Ruto wa Kenya baganiriye “ku bufatanye bw’akarere no guteza imbere imibanire y’u Rwanda na Kenya”. Perezida William Ruto mu butumwa yanditse […]
Tanzania: Polisi yaburijemo imyigaragambyo y’Aba Gen-Z
Polisi yo muri Tanzania, yatangaje ko yaburijemo imyigaragambyo y’urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Ni urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rubarizwa muri iri shyaka, aho rwari rwahuje gahunda yo guhurira mu Mujyi wa Mbeya mu Majyepfo y’iki gihugu kuri uyu wa Mbere taliki 12 Kanama 2024 ngo bigaragambye, ariko Polisi iba yabimenye kare […]
Kinshasa: Kabuya yirukanwe ku bunyamabanga bwa UDPS ikomeje kuvugwamo umwiryane
Mu gusoza inama idasanzwe yabaye kuri iki Cyumweru, itariki ya 11 Kanama i Kinshasa, ishyaka UDPS rya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryafashe icyemezo cyo kuvana ku mirimo ye, Augustin Kabuya, wari Umunyamabanga Mukuru waryo . “Bwana Augustin Kabuya Tshilumba yakuwe ku mirimo ye yo kuba umunyamabanga mukuru wa Union pour la DĂ©mocratie […]
MIFOTRA yatangaje umunsi w’ikiruhuko rusange
Itangazo rya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo ryasohotse kuri iki Cyumweru rivuga ko kuri uyu wa Mbere taliki 12 Kanama 2024 hatanzwe ikiruhuko. Ibinyujije ku rubuga rwa X iyi Minisiteri Yagize iti: “Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha abakoresha n’abakozi bo mu nzego za Leta n’abikorera ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024 […]
Australia: Kajugujugu yateje inkongi hotel ya Hilton nyuma yo kugonga igisenge

Umupilote yapfuye nyuma y’uko kajugujugu yari atwaye iguye ku gisenge cya hotel iri mu mujyi wa Cairns uherereye mu majyaruguru ya Queensland muri Australia . Iyi ndege ya kajugujugu yagonze DoubleTree by Hilton Hotel ahagana mu masaha ya saa 01h50 za mu gitondo ku wa Mbere (16: 50B Ku Cyumweru), itera inkongi y’umuriro ndetse bituma […]