Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba n’itsinda yari ayoboye, basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda aho bakiriwe n’Umugaba Mukuru wazo, Gen Mubarakh Muganga.
Igisirikare cy’u Rwanda ku rubuga rwacyo rwa X cyatangaje ko intumwa za UPDF n’ubuyobozi bwa RDF bahuriye mu nama yigaga ku “guteza imbere ubufatanye busanzwe buriho hagati y’ibisirikare byombi”.
Gen Muhoozi Kainerugaba mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko uruzinduko rwe mu Rwanda rwatanze amahirwe yo kuganira ku buryo bwo guteza imbere ubufatanye bw’amateka hagati ya RDF na UPDF, by’umwihariko ku mishinga ya gisirikare itandukanye irimo imyitozo.
Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ari mu Rwanda kuva ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama.
Ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama ari mu bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame wabereye muri Stade Amahoro i Remera.

4 Responses
Ba Gen. Muhoozi na Mubarakh baganiriye ku bufatanye bwa UPDF na RDF
Gira bwangu ukureho aho wanditse ngo (ubuyobozi bwa RDC)
Ba Gen. Muhoozi na Mubarakh baganiriye ku bufatanye bwa UPDF na RDF
Nyamuneka Afande Muhoozi ntabwo yahuye n’ubuyobozi bwa RDC. Yahuye n’ubuyobozi bwa RDF!!!
Ba Gen. Muhoozi na Mubarakh baganiriye ku bufatanye bwa UPDF na RDF
UPDF na RDC mutubwire niba bahuriye mu rwanda
Ba Gen. Muhoozi na Mubarakh baganiriye ku bufatanye bwa UPDF na RDF
UPDF na RDC mutubwire niba bahuriye mu rwanda