RDC: Sosiyete sivile isanga guverinoma yaraguye mu mutego yemera gusenya FDLR

Sangiza iyi nkuru

Sosiyete sivile mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yishimiye inzira y’ibiganiro ya Luanda, yasubukuwe kuva ku itariki ya 30 Nyakanga iyobowe na Perezida JoĂŁo Lourenço igamije kugarura amahoro mu burasirazuba bw’igihugu. Icyakora, uyu muryango ntiwishimiye gahunda yo gusenya FDLR, Kinshasa yemeye mu nama z’impuguke z’ubutasi bwa Congo n’u Rwanda ku itariki ya 7 na 8 Kanama 2024, muri Angola.

Mu itangazo bahuriyemo, iyi miryango itegamiye kuri Leta ya Ituri, Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, bemeza ko Guverinoma ya Congo yaguye mu mutego ku kibazo cya FDLR, bo bavuga ko, “ari urwitwazo rw’u Rwanda mu rwego rwo kwerekana ishingiro ry’ubushotoranyi bwarwo muri DRC”.

“Mu gihe twishimiye kandi dushishikariza inzira y’ibiganiro tubifashijwemo na Perezida wa Angola, tubabajwe no kubona ko guverinoma yacu yemeye kugwa mu mutego yemera gahunda yo gusenya FDLR. Ikibazo cya FDLR ni urwitwazo rwa Guverinoma y’u Rwanda, ikaba yarabigize ubucuruzi bwo gusobanura ubushotoranyi bwarwo buherekejwe no gusahura buri gihe umutungo kamere n’amabuye y’agaciro y’igihugu cyacu, ” ibi ni ibikubiye mu itangazo ryabo.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd, ngo batinya ko iki gikorwa cyo gusenya FDLR gishobora gufata indi ntera no guhitana abantu benshi, nko mu bihe byashize, aho ngo byateye imfu nyinshi ndetse n’ibibazo byinshi byo gufata ku ngufu.

Bati: “Mu ntara zacu zose za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, twabonye ibikorwa byinshi byo gukurikirana aba FDLR, haba ibyakozwe n’ingabo zacu ndetse no mu bikorwa byahurijwe hamwe by’Ingabo z’u Rwanda na DRC, kandi Abanyekongo ni bo bishwe muri uwo muhigo, hamwe n’abagore barenga ibihumbi 70 bafashwe ku ngufu ndetse n’abasivili benshi bahasiga ubuzima ”.

Byongeye kandi, sosiyete sivile mu burasirazuba bwa DRC, iranenga kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano muri Ituri kw’imitwe yitwaje intwaro ndetse no kutayikurikirana, igahamagarira, Perezida wa Repubulika gufata ingamba zose zishoboka kugira ngo isuzume ingamba z’ububanyi n’amahanga mu guhangana n’u Rwanda.

Barahamagarira kandi Guverinoma ya Congo gusobanura neza iby’umubano w’ububanyi n’amahanga hagati ya DRC na Uganda, mu gihe Uganda ifite ingabo ziri gufatanya na FARDC muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe ishinjwa ku rundi ruhande gutera inkunga M23/AFC.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDC: Sosiyete sivile isanga guverinoma yaraguye mu mutego yemera gusenya FDLR
    SociĂ©tĂ© civil ya Rdc muri ibicucu Kandi ntimukunda abaturage banyu. Birababaje cyane ibyo muri kuvuga. Bari kubakiza abatuma abaturage banyu Bashira mubaho nabi muntambara zihoraho, none ngo gouvernement yu Rwanda ifite urwitwazo. Mwa bicucu mwe muzi ibyo Fdlr yakoze mu rwanda. Ndabasaba kureba kure no gukunda abaturage banyu bamaze kurambirwa n’ubwicyani bwizo fdlr. Nimukomeze kuzishigikira nzaba ndeba iherezo yanyu.

  2. RDC: Sosiyete sivile isanga guverinoma yaraguye mu mutego yemera gusenya FDLR
    Tubashimiye kumakuru mutugezaho natwetukayamenyera kugihe,turabakunda kandi mukomeze mudutemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *