MIFOTRA yatangaje umunsi w’ikiruhuko rusange

Sangiza iyi nkuru

Itangazo rya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo ryasohotse kuri iki Cyumweru rivuga ko kuri uyu wa Mbere taliki 12 Kanama 2024 hatanzwe ikiruhuko.

Ibinyujije ku rubuga rwa X iyi Minisiteri Yagize iti: “Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha abakoresha n’abakozi bo mu nzego za Leta n’abikorera ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024 ari umunsi w’ikiruhuko rusange.”

Ni ikiruhuko cyatanzwe nyuma y’uko mu Rwanda habaye ibirori byo kwakira indahiro y’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame, warahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Ni ibirori byabereye muri Sitade Amahoro byitabiriwe n’Abanyarwanda benshi, abakuru b’ibihugu baturutse hirya no hino baje gushyigikira Perezida Kagame.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *