Perezida Lourenco wa Angola ukubutse i Kigali ategerejwe i Kinshasa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kanama 2024, biteganyijwe ko umukuru w’igihugu cya Angola agera i Kinshasa kugira ngo agirane inama na mugenzi we wa Congo mu rwego rw’ibiganiro bya ” Luanda ” byo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, no gukurikirana uko agahenge kubahirizwa nk’uko byemejwe na perezidansi.

Uyu muhuza washyizweho na Afurika Yunze Ubumwe mu rwego rwo gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, João Lourenço, agiye guhura na Perezida Félix Tshisekedi kugira ngo bongere ibiganiro kuri iyi nzira cyabaye uyu munsi iri mu rwego rwo guhagarika imirwano.

Guhagarika imirwano byatangiye gukurikizwa ku itariki ya 4 Kanama hakurikijwe imihigo intumwa za Congo n’u Rwanda ziyemeje mu nama yabereye i Luanda, muri Angola, ku wa 30 Nyakanga, ihagarikiwe na Perezida João Lourenço nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Congo (ACP) ivuga.

Perezida wa Angola arajya muri RDC akubutse i Kigali aho kuri iki Cyumwerutariki ya 11 Kanama 2024, yari umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Perezida Lourenco wa Angola ukubutse i Kigali ategerejwe i Kinshasa
    Ndabasuhuje, ndi umwarimu mu karere ka Kirehe, hari ikintu nkeneye ko mwavugaho, ese abayobozi ba karere ka kirehe ko bafata bonus yagenewe abarimu bakayirimanganya bayicuruza, biremewe? Nib his excelence yasheshe goverment nakurikizeho bino bisambo bya mayor nababungirije baseby’igihugu. Niba mushaka amakuru arambuye munyandikire kuri pandapolite@gmail.com tuvugane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *