Tuzatsinda ubu bugizi bwa nabi nk’uko twatsinze ubw’ingurube_Museveni ku gitero cyagabwe i Kampala

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagaragaje ko yababajwe cyane n’abaraye bagabye igitero cy’iterabwoba muri Kampala, ahiga ko bazatsindwa nk’uko abo yise ingurube batsinzwe mu minsi ishize.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Ukwakira 2021 ni bwo muri Zone ya Kwata, Komamboga muri Diviziyo ya Kawempe haraye humvikanye iturika ry’igisasu cyatezwe n’abataramenyekana.

Byavugwaga ko iri turika rishobora kuba ryapfiriyemo abantu benshi, gusa uyu Mukuru w’Igihugu avuga ko hapfuye umwe, abandi batanu barakomereka.

Perezida Museveni yatangarije ku rubuga rwa Twitter ko inzego zishinzwe umutekano n’iperereza zageze ahabereye icyaha, zikusanya amakuru zirageza ku banya-Uganda, zikanatangaza n’ingamba zafashe zo guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba.

Yavuze ko abaturage badakwiye kugira ubwoba kuko abateze iki gisasu bagomba gufatwa, kandi bazatsindwa nk’uko abo yise ingurube batsinzwe. Ati: “Abaturage ntibagire ubwoba, ubu bugizi bwa nabi tuzabutsinda nk’uko twatsinze ubundi bwakozwe n’ingurube zitubaha ubuzima.”

Ingurube Museveni yavugaga ni abitwazaga intwaro gakondo bagabye ibitero mu Karere ka Masaka mu byumweru bitatu, bica abasivili bagera kuri 30. Ibikorwa byabo byahagaze nyuma ya operasiyo yakozwe n’inzego zishinzwe umutekano zirimo igisirikare.

Iki gitero gishya cyagabwe muri Kampala nyuma y’impuruza Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Bufaransa ziherutse gutanga. Zavugaga ko iki gihugu gishobora kugabwamo ibitero by’iterabwoba, zisaba abenegihugu bazo babayo kwigengesera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *