Twageze mu Rwanda tuboshye, twumvaga ari ugupfa- Abavuye muri FDLR

Sangiza iyi nkuru

Abageze mu Rwanda nyuma yo kwitandukanya na FDLR bavuga ko abagabo bageze mu Rwanda baboshye amaboko bityo bakaba barumvaga ko bashobora kwicwa.

Mu batahuka  harimo abari abarwanyi ba FDLR, umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda ndetse n’imiryango yabo. Abari gutahuka muri iyi minsi, ni abaturuka mu nkambi ya Kisangani.

Biyongereye ku batahutse mu cyumweru gishize baturuka mu bice bya Kanyabayonga mu Ntara ya à‰quateur ndetse no mu gace ka Walungu.

Umwe muri aba baganiriye n’ ijwi ry’Amerika bavuga ko  mbere yo guhaguruka mu nkambi ya Kanyabayonga bakerekeza Kisangani, urugendo rwabo rwabaye agahomamunwa ubwo bababohaga amaboko bageze mu Mujyi wa Goma.

Umwe muri aba yagize ati “  Duhaguruka baratuziritse, kutuboha batuzana twumvaga ari ugupfa. Ni Abakongomani batuboshye ubwo twari ku kibuga cy’indege cya Goma. Twinjiye ku butaka bw’u Rwanda tuboshye.”

Mugenzi we yungamo ko bakorewe ibya mfura mbi ubwo bari bageze  i Goma

Ati “  Tugeze i Goma twafashwe nabi ku buryo bushoboka. Twakorewe ibintu bitari byiza. Byageze nka saa moya tubona batangiye kuboha abasirikare. Twageze mu Rwanda, twabohowe tugeze mu Rwanda.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Aba bavuye muri Congo barasaba Leta y’u Rwanda kubafasha gusubira mu buzima busanzwe cyane ko ngo bagarutse amara masa.

Akanama k’igihugu gashinzwe  gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugererero gatangaza ko mu bahoze ari abarwanyi harimo abasubizwa mu gisirikare cy’igihugu abandi bakigishwa imyuga no kwihangira imirimo ndetse bagahabwa n’ubufasha bwo kubashoboza gutangira ubuzima bushya.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *