Uwari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda mu 1995, Faustin Twagiramungu n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Jean Marie Vianney Ndagijimana bavugwaho kuba ubwo bari muri guverinoma y’ubumwe, hari amafaranga banyereje babeshya ko agiye gukoreshwa muri gahunda za Leta. Ibi byigezwe no gukomozwaho na Perezida Kagame wari mu nama yiswe ” ‘Curbing Electoral Spending: A panacea to Public Corruption’, yaberaga muri Nigeria. Ni inama yari yateguwe na Komisiyo y’iki gihugu ishinzwe kurwanya ibyaha by’ubukungu n’imari. Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko aba bagabo bombi bibye Leta. Icyo gihe yavuze ko Ndagijimana yanogeje umugambi na Twagiramungu, bagahabwa amadolari menshi ngo bagiye kongera gufungura ambasade cyangwa gutangiza inshyashya, gusa Ndagijimana we ngo ntiyagarutse. Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko bitarangiriye aho kuko, aba bagabo bongeye kunoza umugambi wo gusaba akayabo ngo bagurire ba minisitiri imodoka zo mu bwoko bwa Merceds Benz. Ibi ariko ngo bari babihawemo uruhushya na perezida wariho icyo gihe. Ibi ngo Perezida Kagame ntiyabirebereye, Ati ” Nkimara kubimenya, nahise njya kureba perezida wanjye mubwira ko turi gukora amakosa. Dukwiriye kubanza kubaka inzego.” Mu 2017, Kagame yumvikanye mu nkuru ya BBC avuga ko Ndagijimana JMV yajyanye ibihumbi 200 by’amadolari. WAKUMVA IRI JWI: https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-40438058 Icyitonderwa: BWIZA iributsa abasomyi bayo ko iyi nkuru iri mu cyiciro cyiswe “BIRAVUGWA.” Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


