Perezida Samia Suluhu yinjije mu ngabo za Tanzania Abofisiye bakabakaba 400

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa Gatandatu yayoboye umuhango wo guha impamyabumenyi abasirikare 386 nyuma yo gusoza amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Tanzania. Ni mu muhango wabereye muri Perezidansi ya Tanzania i Dar Es Salaam, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo Visi-Perezida Philip Mpango, Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa na Minisitiri w’Umutekano, Elias […]

Burundi: Abantu barindwi bishwe n’abitwaje intwaro

Abantu barindwi bo mu ntara ya Mwaro mu gihugu cy’u Burundi, mu ijoro ryakeye bishwe n’abantu bitwaje intwaro kugeza ubu bataramenyekana. Byabereye muri Komine Rusaka. Amakuru avuga ko aba bantu baguye mu gico cy’abitwaje intwaro, ubwo bari bavuye mu nama ya Koperative yitwa COOPEC. SOS MĂ©dias Burundi yavuze ko iki gitero cyabaye mu ma saa […]

Aranenga abirirwa bareba televiziyo mu gihe Kigali yonyine irimo amoko y’inyoni 100

Burya koko “Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.” Uyu mugani uwawucira abaturage bo muri Kigali ntabwo yaba yibeshye. Biratangaje kubona bamwe mu baturage bo muri Kigali bahura n’ingorane ziturutse ku mibereho ya buri munsi kandi umuti wazo uri aho babasha gutera ibuye. None se byasobanuka bite kugira agahinda gakabije, kubura aho utemberera cyangwa kwirirwa urebera kuri […]

Uburusiya bwatangaje ko bugomba kwihorera kuri Amerika

Leta y’Uburusiya yatangaje ko yakiriye neza ibihano icyo gihugu giheruka gufatirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ivuga ko na yo igomba kwihorera ikirukana abadipolomate 10 ba Amerika ndetse ikanafata indi myanzuro iremereye, mu rwego rwo guhangana na yo. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Sergey Lavrov, ku wa Gatanu yatangaje ko igihugu cye kizongera ku rutonde […]

Ramadhan: Umunani biteretse ibiryo ku manywa y’ihangu bahise bafungwa

Abantu umunani batawe muri yombi na polisi yo muri Leta ya Kano muri Nigeria nyuma yo gusangwa bicaye ku manywa y’ihangu bari kurya mu gihe cya Ramadhan. Muri Kano, hamwe mu hantu 12 hagendera kuri Sharia mu majyarurguru y’iki gihugu, aba bapolisi bahisemo gufunga abo bantu kuko bari barenze ku mabwiriza. Aba baplisi ba Hisbah […]

Kumugarura mu Rwanda bifite icyo bivuze- RIB kuri Munyenyezi woherejwe na Amerika

Urwego rw’Igihugu mu Rwanda (RIB) ruvuga ko hari icyo bivuze kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje uwitwa Beatrice Munyenyezi ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Avugana n’abanyamakuru, Thierry Murangira avugira RIB yavuze ko Leta y’Amerika yasanze “itamugumana ku butaka bwayo imwohereza mu Rwanda”. Yavuze ko “kumugarura mu Rwanda bifite icyo bivuze, kandi n’inyungu ku […]

APR FC yatangiranye imyitozo akanyamuneza yitegura shampiyona (Amafoto)

img_20210417_080147.jpg

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, APR FC yatangiye imyitozo yitegura shampiyona igomba gutangira mu kwezi gutaha kwa Gicurasi. Ni nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA. Imyitozo ya APR FC yakozwe n’abakinnyi bose, ndetse n’akanyamuneza kagaragaraga ku maso y’abakinnyi bongeye guhurira hamwe nyuma y’igihe […]

Twagiramungu na Amb. Ndagijimana baravugwaho ubutekamutwe

Uwari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda mu 1995, Faustin Twagiramungu n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Jean Marie Vianney Ndagijimana bavugwaho kuba ubwo bari muri guverinoma y’ubumwe, hari amafaranga banyereje babeshya ko agiye gukoreshwa muri gahunda za Leta. Ibi byigezwe no gukomozwaho na Perezida Kagame wari mu nama yiswe ” ‘Curbing Electoral Spending: A panacea to Public Corruption’, […]

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kotsa igitutu Kaminuza ya Cambridge

Imiryango itandukanye ihuriwemo n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikomeje kotsa igitutu Kaminuza ya Cambridge yo mu Bwongereza isaba ko yareka kwakira umunyamakuru Judi Rever. Ku wa 21 Mata ni bwo Kaminuza ya Cambridge izakira Rever ugomba kuyitangiramo ikiganiro. Uyu munya-Canada yakunze kwikomwa na benshi mu Banyarwanda, bamushinja imvugo n’inyandiko zuzuye ibinyoma […]

Niba atari ibyo nimunjyane gufungirwa i Mageragere- Byabagamba abwira urukiko

Tom Byabagamba wahoze ku ipeti rya koloneri (Col.) mu Ngabo z’u Rwanda yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha, kuko ari umusirikare ufungiye muri gereza ya gisirikare, ngo bitaba ibyo, yajyanwa i Mageragere ahafungirwa abasivili. Kuri uyu wa Gatanu Byabagamba wanayoboye abarinda umukuru w’igihugu, Republican Guard (GP), yitabye urukiko mu buryo bw’ikoranabuhanga, […]