Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, APR FC yatangiye imyitozo yitegura shampiyona igomba gutangira mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.
Ni nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.
Imyitozo ya APR FC yakozwe n’abakinnyi bose, ndetse n’akanyamuneza kagaragaraga ku maso y’abakinnyi bongeye guhurira hamwe nyuma y’igihe kinini badakorera imyitozo hamwe.
Shampiyona irabura ibyumweru bibiri ngo itangire, dore ko izatangira tariki ya 01 Gicurasi 2021. APR FC iri mu itsinda rya A ririmo , Bugesera FC, AS Muhanga na Gollira FC.













Amafoto: @APR FC
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


