Leta y’Uburusiya yatangaje ko yakiriye neza ibihano icyo gihugu giheruka gufatirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ivuga ko na yo igomba kwihorera ikirukana abadipolomate 10 ba Amerika ndetse ikanafata indi myanzuro iremereye, mu rwego rwo guhangana na yo.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Sergey Lavrov, ku wa Gatanu yatangaje ko igihugu cye kizongera ku rutonde rw’abo cyafatiye ibihano abategetsi umunani ba Amerika, ndetse ko kizahagarika ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri Leta yo Amerika kubera kwivanga muri Politiki y’Uburusiya.
Ku wa Kane w’iki Cyumweru ni bwo Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye ibihano igihugu cy’Uburusiya, agishinja kuba inyuma y’ibitero byifashishije ikoranabuhanga byagabwe ku gihugu cye mu mwaka ushize, ndetse no kuba Uburusiya bwarivanze mu matora ya Amerika yo muri 2020.
Minisitiri Lavrov yavuze ko Uburusiya bugomba gutegeka Abadipolomate 10 ba Amerika bari ku butaka bwabwo kubuvaho vuba na bwangu, nk’uburyo bwo kwihorera.
Yavuze ko Ambasaderi wa Amerika mu gihugu cye, John Sullivan, akwiye gutera ikirenge mu cya mugenzi we w’Uburusiya, na we agataha mu gihugu cye mu rwego rwo kugisha inama.
Yavuze kandi ko igihugu cye kitazemera ko ambasade ya Amerika iha akazi abakozi bo mu Burusiya cyangwa abo mu bindi bihugu ngo bayunganire.
Abayobozi umunani bakomeye muri Amerika ndetse n’abahoze ari abayobozi b’iki gihugu, bihanangirijwe ku cyo Uburusiya bwise “amasomo” yo kuburwanya atangirwa i Washington.
Abihanangirijwe n’Uburusiya barimo umuyobozi wa FBI, Christopher Wray, Umuyobozi ushinzwe ubutasi bw’imbere mu gihugu, Avril Haines, Umushinjacyaha Mukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Merrick Garland, n’Umunyamabanga Ushinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu, Alejandro Mayorkas.
Abandi bagomba gukumirwa ku butaka bw’Uburusiya barimo Umuyobozi wa Biro Nkuru y’amagereza, Michael Carvajal, Umuyobozi w’Inama ishinzwe Politiki mu gihugu, Susan Rice, John Bolton wahoze ari Umujyanama mu by’umutekano, ndetse na Robert James Woolsey wahoze ayobora CIA.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya mu itangazo ryayo, yavuze ko ubu ari cyo gihe cyo kugira ngo Amerika yerekane neza kandi itere umugongo inzira yo guhangana.
Iyi Minisiteri yunzemo ko “Nibitaba ibyo, ibyemezo byinshi bibabaza uruhande rwa Amerika bizashyirwa mu bikorwa.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


