Imiryango itandukanye ihuriwemo n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikomeje kotsa igitutu Kaminuza ya Cambridge yo mu Bwongereza isaba ko yareka kwakira umunyamakuru Judi Rever.
Ku wa 21 Mata ni bwo Kaminuza ya Cambridge izakira Rever ugomba kuyitangiramo ikiganiro.
Uyu munya-Canada yakunze kwikomwa na benshi mu Banyarwanda, bamushinja imvugo n’inyandiko zuzuye ibinyoma ku nyito aha Jenoside yakorewe Abatutsi, aho we avuga ko mu Rwanda habaye “Jenoside ebyiri”, kuko ngo hari Abahutu benshi bishwe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.
Urugendo rwe muri Kaminuza ya Cambridge rwitezweho gukomeza gutambutsa ubutumwa bushimangira imvugo ze.
Abafashe iya mbere mu kwamagana urugendo rwa Rever muri Kaminuza ya Cambridge barimo umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abayobora uyu muryango haba mu bihugu by’u Rwanda, Ubufaransa, Ubusuwisi, Ububiligi, Ubuholandi, Ubutaliyani, Ubudage na Leta zunze Ubumwe za Amerika basinye urwandiko bahuriyeho, basaba iriya Kaminuza kutakira uriya munyamakuru.
Imiryango nka GAERG, Ishami Foundation uyoborwa na Murangwa EugĂšne, Urukundo Organization ukorera muri NorvĂšge ndetse by’Umuryango uhuriwemo n’abarokotse baba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, na yo yifatanyije na IBUKA mu gusaba ko Judi Rever atahabwa umwanya na Kaminuza ya Cambridge.
Aba bavuga ko bitumvikana ukuntu kaminuza yâikirangirire nka Cambridge yaha umwanya muntu wiyita umushakashatsi, abamuha amakuru bakaba ari âibanga ryeâ kandi akavuguruza ibyemejwe nâUmuryango wâAbibumbye kuko wahamije ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe kandi yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bavuze ko amagambo ya Rever âakomeretsa Abanyarwandaâ kandi âagatesha agaciro ukuri kwâamateka arura igihugu cyanyuzemo.
Iyi miryango yakomeje ivuga ko biteye isoni kuba amateka yâibyabereye mu Rwanda adafatwa uko ari kandi bigakorwa nâabantu batayagizemo uruhare.
Iti: “Mu 1994 twaratereranywe Isi yose ikadutera umugongo kuko nta cyakozwe kugira ngo ubwo bwicanyi ndengakamere buhagarikwe. Twe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dutewe impungenge cyane nâuko gutumira Judi Rever [kuko] bizagaragaza ko Kaminuza ya Cambridge ititaye ku kababaro nâihungabana twanyuzemo icyo gihe, ndetse icyo gikorwa ubwacyo kikaba cyakongera kuridutera.â
Basobanuye ko nka Kaminuza yigaragaza nkâirajwe ishinga no gushyigikira ukuri ndetse no guteza imbere ubuzima bwa muntu, bibabaje kuba ari yo yahindukiye igatanga umwanya ku bakora ibyo bikorwa bigamije inyungu za politiki.
Ku bw’abarokotse: “Mata ni ko kwezi dutangira kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka, tugaha icyubahiro abacu twakundaga, tugasubiza amaso inyuma tubazirikana kugira ngo urwibutso rwabo rukomeze rubeho Jenoside itazongera kubaho ukundi. Birababaje cyane kubona Kaminuza ya Cambridge yarahisemo igihe nkâiki akaba ari cyo itumiramo umuntu ukora ibidukomeretsa nkâAbarokotse.â
Abarokotse bavuga ko Kumenyekanisha ibyo Judi Rever akora no kumvikanisha ijwi rye, Kaminuza ya Cambridge izaba iri kongera kubabaza abashegeshwe [na Jenoside yakorewe Abatutsi, ibituma bibaza niba ibyo ari byo biri ntego z’iriya Kaminuza.
Abarokotse Jenoside bavuze ko guha Judi Rever umwanya atari ukubahiriza ihame ryâubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ahubwo ari ugukomeza gushyigikira ibitekerezo bidafite ishingiro.
Basabye ko yakwimwa umwanya kuko ibyo akora ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugamije guhinyuza amateka yemejwe nâUmuryango wâAbibumbye.
Kurikira ibiganiro nâamavidewo binyura kuri Bwiza TV


