Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG) irashimira u Budage bwohereje mu Rwanda Twagiramungu ukekwaho kugiRa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahamagarira ibindi bihugu gutera ikirenge mu cyabwo.
Mu nyandiko igenewe itangazamakuru yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo Dr Bizimana Jean Damascene, ishimira iki gihgu cyashyize mu bikorwa ingingo iri mu Mazereno mpuzamahanga yashyizweho umukono ku wa 9 Ukuboza 1948, yo gukumira no kurwanya Jenoside asaba ibihugu byose gufata abakekwaho kugira uruhare muri jenoside, bakaburanishwa.
Twagiramungu kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi basaga ibihumbi 100
Iyi komisiyo yaboneyeho n’umwanya wo gutangaza ko Twagiramungu akekwaho akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’abatutsi ibihumbi 100, mu ntara y’Amajyepfo, nkuko biri mu byo yagiye ikusanya hirya no hino.
Twagiramungu yakoranaga n’abateguye Jenoside muri komini Karambo, Rukondo, Karama, Kinyamakara, Nyamagabe na Musange, by’umwihariko na superefe Joachim Hategekimana na Joseph Ntegeyintwali bayobora superefegitura za Kaduha na Karaba.
Harimo kandi na Burugumesitiri ; Didace Hategekimana, Désiré Ngezahayo, Charles Munyaneza na Félicien Semakwavu bayobora komine za Rukondo, Karama, Kinyamakara na Nyamagabe.
Yabaga ari kumwe na se, Jean-Baptiste Munyambuga wabaye Burugumesitiri wa Komini Rukondo igihe kinini.
Twagiramungu ari mu nterahamwe zagize uruhare mu kwica abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Mbazi n’iya Kirambi no ku rusengero rwa ADEPR ya Maheresho. Ahiciwe abantu basaga ibihumbi 10, imibiri y’abenshi muri bo ntiyabonetse kuko bajugunyaga mu migeze ya Mwogo na Rukarara.
Avugwa kandi mu bwicanyi bwabereye muri Paruwasi ya Kaduha ahaguye abasaga ibihumbi 45 iya Cyanika hishwe ibihumbi 35.
Muri rusange akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 100.
Muri iyi Perefegitura havuzwe ijambo Jenoside mu 1963 ririrengagizwa
Mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro habereye ubwicanyi bukomeje bwakorewe Abatutsi, guhera mu kwezi kumwe k’Ukuboza 1963, ahishwe abasaga ibihumbi 20 , mu byumweru bibiri by’uko kwezi.
Muri icyo gihe ijambo Jenoside ryakoreshejwe n’inzobere z’abashakashtsi b’Abongereza nka Bertrand Russel, nk’abatangabahamya bari mu Rwanda barimo n’Umubiligi Luc De Heusch, umusuwisi Denis-Gilles Vuillemin bakoreraga ishami rya loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n,Umuco (UNESCO).
Mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Vatican n’iy’Abafaransa, RFI bavuze ko ubwo bwicanyi bwari burenze ukwemera bitaga Jenoside ikomeye yakozwe nyuma y’iyakorewe Abayahudi mu 1945.
Ibihugu bimwe byafashe abakekwaho Jenoside ibindi bivunira ibiti mu matwi
CNLG irashimira u Budage ku bw’ uruhare bwagize mu kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside barimo Onesphore Rwabukombe wahoze ari Burugumesitiri wa komini Muvumba wakatiwe gufungwa burundu tariki ya 29 Ukuboza 2015 n’urukiko rw’i Francfort.
Uru rukiko rwakurikiranye kandi ku wa 28 Nzeri 2015, abahoze ari abayobozi ba FDLR barimo ,Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni bakatiwe imyaka 13 n’umunani.
CNLG irashimira iki gihugu inagisaba gukomeza iyo nzira yo kurwanya umuco wo kudahana wo gufata no kohereza mu rwanda abakekwaho kugira uruhare muri jenoside bari ku butaka bwabwo. Igasaba ko n’ibindi bihugu byabikora gutyo.
Ibihugu bitandukanye byagiye bifata ibindi binohereza mu mu Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside. Ibyo birimoLeta Zunze Ubumwe za Amerika yohereje mu Rwanda Enos Kagaba mu 2005 et na Léopold Munyakazi mu 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Canada yohereje mu Rwanda Léon Mugesera mu 2012, Danemark yohereza Emmanuel Mbarushimana mu 2014, Norvège hari Charleas Bandora mu 2013, u Buholandi bwohereza Jean Baptiste Mugimba Jean Claude Iyamuremye mu 2017.
Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwohereza mu Rwanda ; Bernard Munyagishari, Jean Uwinkindi na Ladislas Ntaganzwa.
Hari kandi dosiye z’abakekwa kugira uruhare muri iyo jenoside zoherejwe mu Rwanda. Izo ni iza Fulgence Kayishema, Phéneas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Charles Ryandikayo na Charles Sikubwabo.
CNLG ikomeza ivuga ko ibihugu nk’u Bufaransa n’u Bwongereza byanze kohereza mu Rwanda abakekwaho urwoo ruhare. Mu minsi ishize u Bwongereza bwanze kohereza Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside n’ibyaha byakorewe inyoko muntu.
Iki gihugu kandi cyanze kohereza mu Rwanda Modeste Kennedy Hakizimana, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside, ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1994. Icyo gihugu cyanze kumuha ubuhungiro bwa politiki nyuma yo kumenya ko akekwaho kugira uruhare muri jenoside.
U Bufaransa bwanze gufata no kohereza mu Rwanda abo rwasabwe barimo Agathe Kanziga-Habyarimana, Callixte Mbarushimana, Padiri Wenceslas Munyeshyaka na Marcel Hitayezu.
Hari kandi Col Laurent Serubuga, Col Marcel Bivugabagabo, Dr Eugène Rwamucyo, Dr Sosthène Munyemana, Hyacinthe Rafiki-Nsengiyumva, Isaac Kamali, Claude Muhayimana, Claver Kamana, Innocent Musabyimana, Joseph Habyarimana, Venuste Nyombayire, Pierre Tegera, Charles Twagira, Paul Kanyamihigo alias Camy, Fabien Neretse, Manassé Bigwenzare, Enock Kayondo n’abandi.
Twagiramungu Jean yafashwe imyaka ibiri ishize, afatirwa mu mujyi wa Frankfurt mu Budage, akaba akekwaho gucura umugambi wa Jenoside, kugira uruhare mu bwicanyi no gutsemba Abatutsi bo mu byahoze ari Komine Rukondo na Karama muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.
Twagiramungu wahoze ari Umwarimu n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu ishuri ryisumbuye, ashinjwa kuba yaragendanaga intwaro gakondo zirimo imihoro aho yajyaga , harimo kuri bariyeri zitandukanye ahiciwe Abatutsi benshi.
Avugwaho kandi gukoresha ububasha yari afite nk’umwarimu mu guha amabwiriza Interahamwe yo gufata intwaro no kwica abaturanyi babo b’Abatutsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Twagiramungu Jean yari yararwanyije ubusabe bw’u Rwanda bwo koherezwa mu Rwanda abinyujije mu nkiko zitandukanye zo mu bihugu by’i Burayi kugeza ubwo inzira zose zemewe n’amategeko zimwangiye, aho yavugaga ko yoherejwe mu Rwanda atahabwa ubutabera bukwiye
Abaye uwa mbere ukekwaho ibyaha bya Jenoside woherejwe n’u Budage ngo aburanire mu Rwanda,
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com


