Twasuye Makanyaga Abdoul atubwira inkomoko “Rubanda Ntibakakoshye” n'igitaramo yitegura mu Bubiligi 

Sangiza iyi nkuru

Bitewe n’ubusabe bwa benshi, bwiza.com yasuye umuhanzi ufite inararibonye mu muziki Makanyaga Abdoul, aho akorera imyitozo yo kuririmba iwe mu rugo i Gikondo, akaba ari no kwitegura igitaramo azakorera mu gihugu cy’Ububiligi muri Mata 2018. yaduhishuriye byinshi bifitanye isano n’ubuzima bwe ndetse na bimwe mubyo abantu batazi kubihangano bye.

makanyaga 4
Umuhanzi Makanyaga n’Umunyamakuru wa Bwiza.com

Kurikirana ikiganiro twagiranye:
Bwiza: Tugusuye iwawe uri mu myiteguro ikomeye y’igitaramo uzakorera mu Bubiligi, iby’icyo gitaramo biteye gute?
Makanyaga: Nibyo koko natumiwe mu Bubiligi, nzajyayo kuhakorera i gitaramo, ndimo ndareba niba hari abacuranzi banjye bacye nzajyanayo, sindamenya gahunda yose uko imeze. burya iyo bataraguha impapuro z’ubutumire uba wirinze kuvuga byinshi kuko bishobora no guhinduka, gusa baramenyesheje ko nzaba ndi kumwe n’itsinda “Charli na Nina”, nizeye ko tuzakorayo igitaramo gishimishije cyane kuko bariya bakobwa nabo barakaze, biteganyijwe ko kizaba tariki 05 Mata 2018.
Bwiza: Umaze igihe muri muzika, umuntu yakwibaza Makanyaga ni muntu ki mu buzima busanzwe?
Makanyaga: Makanyaga ni umugabo ukuze, ufite urugo ndetse n’abana, mfite umugore n’abana barindwi ndetse n’abuzukuru, ndagaragiwe muri make.
Bwiza: Mu ndirimbo zose wakoze ni iyihe wumva yarakunyuze kurusha izindi?
Makanyaga: Iyitwa “Urukundo Rurambuye” niyo nakoze nkumva inkoze ku mutima cyane, nayitekereje ntarashaka umugore nyuma nyishyira hanze narashatse, uwo nashatse niwe nayituye. nayishyize kuri Radiyo mu mwaka 1986.
Bwiza: Ni iki wagezeho kubera umuziki?
Makanyaga: Akazi kose nakoze byatewe na Muzika, nabonye akazi ka mbere muri Camp Kigali kubera umuziki, nahamaze imyaka 22 mpakora. kugeza ubwo Camp Kigali yari itagikoreshwa naje kubona akandi kazi muri Ambasade y’abanyamerika nkoramo imyaka 16 nkora mu bijyanye n’ibyuma, ibyo byose nabigezeho kubera muzika. ikindi kinshimisha kubera muzika ni uko nk’iyo mpuye n’abantu bingeri zose bambona bakanyishimira, burya amafaranga aza nyuma y’ibindi byose.
Bwiza: Mbere y’uko winjira muri muzika wabanje gukora iki?
Makanyaga: Urumva mbere nakundaga umupira w’amaguru cyane kuburyo nigeze no gukina mu ikipe ya Kiyovu Sports, nyikinamo umwaka umwe, nyuma nza kuvunika nibwo nahise ninjira mu muziki, hari mu mwaka 1968 nari mfite imyaka 21. nangira niga gitari nyikuye ku mwana nasanze ayicuranga wigaga Saint Andre.
Ubwo nabonye acuranga ndabikunda, ngira amatsiko yo gushaka gitari yanjye, nyigura ari gitari ishaje nyitangaho amafaranga 600. icyo gihe nta migozi yari ifite, ntangira gushakisha imigozi yayo nyikuye kubantu batandukanye kuko ntahantu bayicuruzaga hari hahari, ubwo icyo gihe ntangira kwegera abantu bazi gucuranga bakamfasha kwiga bakanyerekera gutyo gutyo ngenda menyera ngeraho ndabimenya.
makanyaga 3
Makanyaga na Team ye mu myitozo

Bwiza; Umuziki wakugejeje kuki?
Makanyaga: Umuziki wangejeje kuri byinshi cyane n’iyi nzu turimo nayubatse kubera muzika, mfite amatungo menshi nahawe kubera muzika, mbese ni byinshi sinabirondoro.
Bwiza; Ni iyihe nama waha abanyamuziki b’iyi minsi?
Makanyaga; Muzika nziza si ukunywa ibiyobyabwenge, Muzika si uguti igihe, nabagira inama yo kwiga muzika bayikunze nk’abiga umwuga kandi wabatunga, baririmbe bajye inama kandi baryoshye igihugu.
Bwiza: Duhe urutonde rw’indirimbo 5 zawe zibihe byose?
Makanyaga: Iya mbere ni “Urukundo Rurambuye”, iya 2 ni “Rubanda Ntibakakoshye”, iya 3 “Nshatse Inshuti”, iya 4 ni “Mukamurenzi”, hanyuma iya 5 ni “Gikundiro”, izi uko ari eshanu nizo zanjye zibihe byose.
Bwiza: Ni iyihe ndirimbo muri izi eshanu utari witeze ko yagera aho yageze mu kukubakira izina?
Makanyaga: Iyatunguranye cyane ni “Rubanda Ntibakakoshe”, iyi yo narayirose, nari nsinziriye ndota umuntu ari kumbwira ngo rubanda ntibakakoshye, icyo gihe hari muri 1974, maze kuyirota ubwo nagiye kukazi hanyuma nicaye mu modoka narindi gukora, numva kakantu karagarutse ngo rubanda ntibakakoshye, noneho ngashyiramo injyana numva kararyoshye, mfata urupapuro n’ikaramu mbyandika ahantu, ntangira kuyishakira amagambo, agashya karimo ni uko nagiye kuri radiyo Rwanda ndi gusubiramo indirimbo nza kuyishyiramo ariko ntagamije kuyitanga, umugabo witwa Sebujiji na Shinani Kabendera barambwira bati” iyo ndirimbo ntutahe utayishyize kuri Radio”.
Ubwo twarakoze nsoje izo nari njyanye nayo nyishyiramo, mu minsi yakurikiyeho mu ndirimbo zasabwe iyo ndirimbo “Rubanda’’ iba iyambere muzasabwe zose, nyuma y’aho ariko aho nanyuraga hose bakambwira ngo nasohoye indirimbo nziza, nigeze guca ku isoko nsanga abantu bari guhamagara bayisaba kuri Radio, umwe muri bo ambonye avuga ko arinjye wayikoze, abantu baraje banyuzuraho kuburyo polisi ariyo yaje kuhankura”. Ikindi hari n’abakinnyi ba mukura baje kundeba iwanjye, bampa n’amafaranga icyo gihe baje kubera iyo ndirimbo.
makanyaga 2Bwiza: Turimo tugana ku musozo ni iki wavuga kuri muzika Nyarwanda?
Makanyaga: Mbona abakobwa b’abahanzikazi bamaze gutera imbere uretse ko n’abahungu nabo ari benshi kandi bameze neza mu muziki, gusa ikibazo tugifite ni uko hari ibikidusubiza inyuma, nkubu dushaka aho gufatira amajwi meza bikadusaba kujya mu mahanga, amashusho meza birasaba kujya Kenya, gusa nubwo bimeze gutyo abana bacu bafite indirimbo nziza ziryoheye amajwi, indirimbo zirahari kandi muzika yacu izakomeza itere imbere.
Bwiza; Twasoza tugushimira!
Makanyaga: Nanjye ndashimira abanyarwanda bankunze bakanteramo imbaraga, ikindi abahanzi bagenzi banjye nibashyiremo iyo bwabaga, umuziki bakomeze bawuteze imbere, mu munsi mike mu Rwanda hazaba hari abahanzi bateye imbere cyane.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

JD Dushimimana — bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *