Mu gihe u mu Rwanda hagiye gutangizwa imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rizwi nka Made in Rwanda Expo 2016, Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’ibikorwa bya EAC yatangaje ko kongera ibiciro by’imisoro ku bicuruzwa byavaga mu mahanga byarakoreshejwe bizwi nka caguwa cyangwa sekeni bitari bugamije guca burundu ibi bicuruzwa ahubwo ko kwari ukugirango himakazwe umuco wo gukundisha Abanyarwanda ibikorerwa mu gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 13 Ukuboza 2016, Minisitiri Kanimba yagize ati”ntago twaciye caguwa kuko n’ubu iracyahari. Ahubwo icyabaye nuko ibiciro byazamuwe mu rwego rwo kugirango caguwa igabanuke hanyuma ibikorerwa mu gihugu bihabwe agaciro.”
Hashize amezi atari macye mu Rwanda hatangijwe gahunda yo gushyigikira no kwimakaza ibikorerwa mu Rwanda hagamijwe guca ibicuruzwa byiganjemo imyenda n’inkweto bya sekeni kuko biba byarakoreshejwe bityo bikaba byateza indwara cyangwa ibindi bibazo bitandukanye.
Kugeza ubu Minisitiri Francois Kanimba atangaza ko iyi myambaro itaracika kuko hari abayibikura mu bihugu by’ibituranyi nka Kongo na Uganda.
Minisitiri Kanimba yahakanye kandi amakuru avuga ko yaciye caguwa kuko na nubu ikiboneka ku masoko yo mu Rwanda.
Yagize ati”caguwa iracyagaragara mu Rwanda kuko abaturage baracyajya kuyizana muri za Kongo na Uganda. Ariko aho bazayinyuza hose ku mipaka bazayisorera imisoro yagenwe kuri bene ibyo bicuruzwa.
Nubwo iyi gahunda yo guca sekeni yabangamiye ndetse ikanavugisha benshi mu bakoraga akazi ko kuyicuruza, Minisitiri Kanimba avuga ko inganda zikora imyenda n’inkweto mu Rwanda zimaze kugera ku rwego rushimishije mu gutanga umusaruro ahanini bitewe no kuba ibyo zifashisha bigera mu Rwanda kuri macye.
Yanaboneyeho umwanya wo guhakana amakuru avuga ko ibikorerwa mu Rwanda bihenda ndetse bikaba bidakomeye, aho yavuze ko atemeranya n’ababivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gahunda yo kongeza imisoro ku bicuruzwa bya sekeni mu Rwanda yatangiye kubahirizwa ku itariki ya 2 Nyakanga 2016 hakaba hari gahunda ko sekeni izagera aho igacika burundu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


