Padiri Ubald Rugirangoga umaze kwamamara mu gihugu mu bikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibikomere mu Banyarwanda bose, ari abayikoze n’ abayikorewe bose, ngo bakaba bakeneye isanamitima ryo kubakiza.
Padiri Ubald Rugirangoga uvuka i Rwabidege mu murenge wa Karengera, ho mu karere ka Nyamasheke, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamushegeshe cyane kuko yamutwaye abagera kuri 80 mu muryango we, by’umwihariko ko na we yabanje kugira igikomere gikomeye cyane yatewe n’ayo mateka, ariko yagikize ateye intambwe yo kubabarira abamuhekuye.
Agira ati “buri wese afite ibikomere kandi agomba kubikizwa na mugenzi we. Uwishe aremerewe cyane n’amaraso y’inzirakarengane yamennye, akaba agomba guturwa uwo mutwaro n’uwo yiciye ugomba kumuha imbabazi. Uwiciwe na we aremerewe no kubura abe ku maherere bitewe n’uwari umuturanyi we wabamumazeho, agomba guturwa uwo mutwaro n’uwamwiciye ugomba gutera intambwe yo kumusaba imbabazi”.
Akomeza avuga ko n’utarahigwaga akeneye isanamitima, ati “yewe n’utarahigwaga hari ibyo afite agomba gukira byo kubona cyangwa kumva umuturanyi we yicwa n’undi muturanyi we, kuko na we ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ntibumusiga inyuma, cyane cyane ko muri bo hari abakomerekejwe n’uko ntacyo bakoze ngo batabare abaturanyi babo bicwaga.’’
Ntirenganya JMV warokokeye muri uyu murenge, avuga ko kubabarira abamumariye abe, byabanje kumurushya cyane ariko nyuma y’inyigisho nyinshi z’uyu mupadiri yaje kubababarira.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Kamari Aimé Fabien, mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Karengera, yatangaje ko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge iri ku rugero rushimishije muri aka karere, kuko usanga hari byinshi bihuza abishe n’abiciwe, nko kuba bashyingirana, bahurira mu bikorwa bibateza imbere,…
Ati’’ Padiri Ubald yarenze amahano y’uyu Sinzabakwira [ Umwe mu bishe umuryango we ] arihira abana be amashuri undi afunze, bituma Sinzabakwira na we atangira gufasha mu bumwe n’ubwiyunge agaragaza ukuri ku mahano yakoze, akaba yaranafunguwe, bikaba byarahaye n’abandi urugero rw’ubwiyunge nyabwo.’’
Urwibutso rwa Jenoside rwa Karengera rushyinguyemo imibiri 138 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo na bamwe bo mu muryango wa Padiri Ubald.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


