Mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhindura isura, hari umutwe umaze iminsi uvugwaho cyane: Twirwaneho.
Mu mezi ashize, uyu mutwe wakomeje kuvugwa mu mirwano yabereye muri Minembwe no hafi ya Mikenge, aho amakuru atandukanye avuga ko waguye ibice ugenzura.
Nubwo amakuru ava ku mpande zishyamiranye akunze gutandukana, hari ikigaragara: ikarita y’umutekano muri kariya karere iri guhinduka.
Ariko ikibazo gikomeye ni iki: Ese Twirwaneho irashaka gusa kurinda Minembwe, cyangwa iri kubaka agace kanini kayiha ubushobozi bwo kugira ijambo rikomeye muri Kivu y’Epfo?
Intambara yo kugenzura ubutaka
Mu ntambara nyinshi zo muri Congo, umutwe witwaje intwaro nturwanira gufata umujyi gusa. Akenshi ubanza kugenzura imisozi, imihanda n’ibice bifite akamaro mu rwego rwa gisirikare.
Ni yo mpamvu Minembwe ifatwa nk’agace kadasanzwe.
Imiterere yaho y’imisozi ituma uwuhagenzura ashobora kubona hakiri kare ibikorwa by’uwo bahanganye, akagenzura inzira z’ingenzi kandi bikagora umwanzi kumugabaho ibitero bitunguranye.
Mikenge na yo ifite akamaro gakomeye kuko ari ihuriro ry’inzira ziganisha mu bice bitandukanye bya Kivu y’Epfo. Mu rwego rwa gisirikare, kugenzura bene ibi bice bishobora gutuma umutwe wongera ubushobozi bwo gutwara ingabo, ibikoresho n’ibiribwa.
Kuki Twirwaneho ishobora kuba iri kwaguka?
Ugenzuye neza wabona impamvu nyinshi zishobora gusobanura iyi myitwarire.
Iya mbere ni ugushaka kubaka akarere k’umutekano (buffer zone). Mu gihe umutwe ugenzura ahantu hagutse, bigora umwanzi kuwugota cyangwa kuwufungira mu gace gato.
Iya kabiri ni ugushaka kugenzura imihanda. Mu ntambara ugenzura umuhanda aba agenzura uburyo bw’itumanaho n’ubwikorezi.
Aha ntawabura kuvuga ko nanone haba harimo kwitegura ibihe bizaza bya politiki. Mu burasirazuba bwa Congo, kugenzura ubutaka akenshi biha umutwe ijambo rikomeye mu mishyikirano y’amahoro.
Ese intego ni Uvira?
Iki ni cyo kibazo gikomeje kuvugwa cyane.
Ku ikarita, umuntu ashobora kubona ko kuva Minembwe kugera Uvira hari inzira zishoboka. Ariko ku rugamba, ikarita yonyine ntihagije.
Uvira ni umwe mu mijyi ifite agaciro gakomeye muri Kivu y’Epfo. Ni icyambu cyo ku kiyaga cya Tanganyika, ni ihuriro ry’ubucuruzi kandi ni umujyi ufite uburemere mu rwego rwa gisirikare.
Kuwufata byasaba kwagura urugamba rwasaba ingabo nyinshi, ibikoresho bihagije, ubushobozi bwo kurinda inzira z’ibikoresho, ndetse no guhangana n’ingabo za leta n’indi mitwe ikorera muri ako karere tutibagiwe u Burundi buri mu marembo y’umujyi.
Ikindi gufata umujyi wa Uvira byasaba no kugenzura inzira yose iva Karemi ndetse no kugenzura umukinnyi mukuru muri kiriya gice ariwe Gitega.
Kugeza ubu, nta tangazo cyangwa ibimenyetso bifatika byerekana ko Twirwaneho yaba ifite umugambi wo gufata Uvira.
Fizi yo yaba iri mu mboni za Twirwaneho?
Akarere ka Fizi na ko gafite amateka y’intambara zimaze imyaka myinshi. Harangwa imitwe myinshi yitwaje intwaro, imisozi miremire n’amashyamba.
Ibi bituma uwashaka kuhagenzura aba agomba kuba yiteguye intambara ndende kandi ihenze.
Ni yo mpamvu kwaguka kwa Twirwaneho muri Minembwe bitagomba guhita bisobanurwa nk’umugambi wo gufata Fizi.
Ese hari impinduka ziri kuba mu miterere y’umutwe wa Twirwaneho?
Mu myaka yashize, Twirwaneho yakunze kuvuga ko intego yayo ari ukurinda abaturage b’Abanyamulenge.
Ariko uko ibikorwa byayo bya gisirikare bigenda byaguka, usesenguye neza ntiwabura bibaza niba uwo mutwe utangiye no kugira intego yo kugenzura ubutaka bwagutse kurushaho.
Ibyo ntibirahamywa n’itangazo ryawo, ariko ni imwe mu ngingo zikomeje kugibwaho impaka.
Ese bishobora kugira izihe ngaruka?
Niba Twirwaneho ikomeje kwagura ibice igenzura, bishobora gukomeza guhatira FARDC kohereza ingabo nyinshi muri kariya karere, kongera umubare w’abaturage bava mu byabo, guhindura uburyo indi mitwe yitwaje intwaro yishyira ku ikarita y’urugamba no kugira ingaruka ku biganiro by’amahoro, kuko kugenzura ubutaka bikunze kongera imbaraga z’umutwe mu mishyikirano.
Ndoza navuga ko hari ikintu kimwe kidashidikanywaho: Twirwaneho iri kwigaragaza nk’umukinnyi ufite uruhare rwiyongera muri Kivu y’Epfo.
Icyakora, kuvuga ko intego yayo ya nyuma ari gufata Uvira cyangwa Fizi byaba ari ukwihutira gufata umwanzuro, kuko kugeza ubu nta bimenyetso bifatika cyangwa itangazo ryemewe ribyerekana.
Icyo ibikorwa biri kugaragaza ni uko uwo mutwe ushaka gukomeza gukomera mu Minembwe no mu bice biyikikije, kugenzura inzira z’ingenzi no kongera ubushobozi bwawo bwa gisirikare.
Niba ibyo bizarangira bihindutse umugambi mugari wo kwaguka, cyangwa niba bizaguma mu rwego rwo gushimangira ibirindiro bihari, ni ikintu kizagaragazwa n’uko urugamba n’ibiganiro bya politiki bizagenda bihinduka mu minsi iri imbere.


