IMG-20260216-WA0005(2)

Twirwaneho na M23 barashe drone 3 za FARDC n’abambari bayo

Sangiza iyi nkuru

Imitwe ya  Twirwaneho na AFC/M23, kuri uyu wa Mbere yahanuye drone eshatu za Kamikaze z’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi itatu  nta mirwano ikomeye ihuza impande zombi.

Kuri uyu wa Mbere imirwano yabereye mu gace ka Point-Zero ho muri Teritwari ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko mu masaha y’igicamunsi, ihuriro rw’ingabo za leta ya Kinshasa rigizwe na FARDC, Ingabo z’u Burundi, iza Tanzania, Wazalendo n’abacanshuro bagabye ibitero kuri Twirwaneho isanzwe ifatanya urugamba na AFC-M23.

Imirwano yabereye mu gace ka Point-Zero, gusa birangira ingabo zo ku ruhande rwa Leta zisubijwe inyuma.

Nyuma FARDC n’abayifasha ku rugamba baje kwitabaza drone ntoya, birangira AFC/M23 na Twirwaneho bahanuyemo eshatu nk’uko amakuru agera kuri BWIZA abyemeza.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yashinje ingabo za Leta kuba zikomeje kwica itegeko ryo guhagarika imirwano ku buryo bugaragara kandi bugambiriwe, ibyo yashimangiye ko bigaragaza ko busuzugura amasezerano yasinywe agamije amahoro.

Yunzemo ati: “Ibi bikorwa by’ubuhubutsi ndetse n’ubugizi bwa nabi ni ubushotoranyi bukomeye kandi bibangamira imbaraga zose zikoreshwa mu rwego rwo kugabanya ubushyamirane no kugera ku gisubizo cy’amahoro.”

Leta ya Kinshasa yagabye biriya bitero, mu gihe yari yemeye ko izubahiriza agahenge kasabwe na Perezida João Lourenço wa Angola.

Ni agahenge kazatangira kubahirizwa ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare.

Andi makuru BWIZA yamenye ni uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize hazamutse ingabo nyinshi zaturutse mu gihugu cy’u Burundi zije gutanga ubufasha bwo gufata Komine Minembwe.

Ni mu gihe ingabo nyinshi zo mu mutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda Perezida wa RDC zamaze kuva ku mirongo y’urugamba zigahungira mu mujyi wa Kalemie.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *