Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda(DGPR), Dr. Frank Habineza yatangaje ko ishyaka rye ryizeye kubona imyanya irenze icumi mu nteko ishinga amategeko ashingiye k’ubwitabire babonye mu gihe biyamamazaga.
Ibi uyu muyobozi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Nzeri 2018 ubwo yari amaze gutora mu Karere ka Gasabo kuri site y’itora ya Kimironko II iri mu Murenge wa Kimironko.
Dr.Frank Habineza yagize ati” Nshimishijwe n’uko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze neza ugereranyije n’umwaka ushize. Ubwitabire bwari bwinshi mwarabibonye ko muri Burera baduhaye n’impano, ibi byatwongereye icyizere ko uyu munsi tuributsinde.Nibura ntabwo twabura imyanya irenze icumi”

Umuyobozi wa DGPR kandi yashimiye inzego zitandukanye zagize uruhare kugira ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bigende neza.
Ati” Nta kibazo twigeze tugira muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza, twakoranye neza n’inzego z’ibanze mu turere 25 twagezemo. Abayobozi b’inzego z’ibanze baradufashije n’utubazo duto twagiye tuvuka twakemurwaga vuba. Ndashimira Polisi y’u Rwanda, itangazamakuru rya Leta n’iryigenga ndetse n’Abanyarwanda muri rusange”
Dr. Frank Habineza ashimangira ko aya matora bayigiyemo imikoranire myiza n’inzego z’ibanze kandi ko bazashyira imbere gushyiraho Banki y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Banki y’amakoperative mu Rwanda kugira ngo Abanyarwanda bazagere ku cyerekezo 2050 bameze neza.

Dr. Frank Habineza asuhuzanya n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Steven Rwamurangwa
Umwe mu batoreye kuri iyi site ya Kimironko II, Geraldine Niyitanga yatangarije Bwiza.com ko asanga abazatorerwa kujya mu nteko ishinga bakwiye gushyira imbaraga ku kwita ku rubyiruko.
“ Abazatorwa bakwiriye guahangana n’ubushomeri buri mu rubyiruko kuko nirwo Rwanda rw’ejo. Hari ikibazo cy’imirimo muri iki gihe”
Ishyaka rya DGPR rifite abakandida-depite 32, barimo abagabo 18 (bangana na 53%) n’abagore 14 (bangana na 47%).

Mu migabo n’imigambi iri shyaka ryagiye ryibandaho mu bikorwa byo kwiyamamaza mu turere dutandukanye, ryagiye rigaruka ku gukuraho imisoro y’butaka, kuzamura ireme ry’uburezi, guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko, kuzamura imibereho myiza y’abarimu, abashinzwe umutekano n’indi itandukanye.



