Ku munsi w’ejo tariki ya 14 Kamena 2018, nibwo igihugu cy’u Bubiligi cyandikiye urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwaburanishaga umunyepolitiki Jean Pierre Bemba kirusaba ko cyazamucumbikira mu gihe arekuwe by’agateganyo.
Jean Pierre Bemba ufungiye muri gereza Haye mu gihugu cy’u Buholandi yabaye Visi perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba akurikiranyweho ibyaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyoko muntu muri kiriya gihugu.
Kuwa 12 Kamena 2018, nibwo urukiko rwatangaje ko rugiye kumurekura by’agateganyo, ubwo na we yahitaga asaba ko yajya mu Bubiligi aho umuryango we usanzwe utuye.
Jeunafrique ivuga ko igihugu cy’u Bubiligi cyatangaje ko kiteguye kumwakira ndetse kikanandika gisaba ko ari cyo cyazamucumbikira akazakurikiranwa ariho ari.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Iterambere ry;ubucuruzi n’ubuhahirane, Didier Reynders yagize ati “Ubuyobozi bw’igihugu cy’u Bubiligi bwanditse busubiza ubusabe bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ko bwiteguye kwakira Jean Pierre Bemba akaza kuba mu Bubiligi ahasanzwe hatuye umuryango we mu gihe arekuwe by’agateganyo.”
Kuwa 12 Kamena, ni bwo CPI rwemeje ifungurwa ry’agateganyo rya Jean Pierre Bemba ukurikiranyweho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.
Bemba w’imyaka 55 ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe abaturage ba Centrafrica muri 2002/2003 kuko byakozwe mu izina ry’ingabo zo mu ishyaka yari ayoboye rya Mouvement de libération du Congo (MLC),mu gihe uwari umusirikare Franà§ois Bozizé yashakaga guhirika ku butegetsi Ange-Félix Patassé wari uyoboye icyo gihe.


