U Bubiligi: Umuhanzi Seleman yambikanye impeta n’umukunzi we —AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umunyarwanda, Seleman Decoz, yambikanye impeta y’urukundo n’umukunzi we, ubu bakaba biteguye kurushinga vuba.

Mu kiganiro kirambuye Bwiza.com, yagiranye na Seleman, avuga ko impeta bayambikanye ku wa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017, mu Bubiligi aho bose baba, ubu yiteguye kurushinga ndetse ko ari iby’agaciro kuba agiye kubana n’umukobwa bari bamaze imyaka myinshi bakundana.
D2 1

Agira ati “Yitwa Umutesi Charlotte, ni Umunyarwandakazi, tumaranye igihe kitari gito dukundana, nkaba nafashe icyemezo cyo kumusaba ko yambera umufasha kandi ndashima Imana ko yabyemeye. Ubu ndishimye cyane, gahunda y’ibirori bindi bizakurikiraho nayo tuyirimo tuzayimenyesha inshuti n’abafandimwe vuba.
D3 1

Mu gihe hari bamwe mu bahanzi Nyarwanda basigaye berekana abakunzi babo baranarangije kwishyingira, babana nk’umugabo n’umugore, kuri Seleman si ko bimeze, ngo byose azabanza abikore birangire abone kubana na we yamuhawe n’ababyeyi, bakore ibirori n’Imana yabihaye umugisha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ati “Ntabwo tubana, Oya aba iwabo, twambikanye impeta gusa tuzabana maze kumusaba, kumukwa no kubyereka Imana”.
D4

Akomeza agira ati “ Sha intambwe ya mbere yari iyi yo kunyemerera, ubwo yemeye ngiye kubitegura vuba,ubu sinakubwira amatariki ariko nicyo kigiye gukurikira nzabamenyesha vuba. Uyu mwaka ugomba kurangira mbana n’umukunzi wanjye”.
D5

Inama atanga ku bandi bahanzi usanga badakozwa ibyo kubaka, yagize ati “ Burya kubaka urugo ni icyemezo kiza ariko kiva ku muntu ubwe! Sinabona inama nagira abahanzi bagenzi banjye kuri iki cyemezo, gusa harabambanjirije nanjye nkurikijeho, n’abandi batarafata icyemezo nabifuriza kuzabigeraho”.
D6

D7
D1 1

YouTube player

Uwihanganye Seleman uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Seleman Decoz, ni Umunyarwanda uba mu Bubiligi akaba ari naho akorera umuziki, azwi ku ndirimbo nka Pommes, Kamwe yakoranye na Washington wo muri Uganda, Ndakubona yakoranye na Jay Polly,…
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *