U Budage: Angela Merkel ari kwiyamamariza manda ya kane

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’u Budage (Chancelière) Angela Merkel yatangije ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya kane ku butegetsi mu matora ateganijwe muri Nzeri uyu mwaka.
Abwira abayoboke b’ishyaka rye rya Gikurisitu riharanira demokarasi (CDU) mu mujyi wa Dortmund, Merkel yavuze ko u Budage bwitwaye neza, ariko yongeyeho ko Isi iri mu bihe bitoroshye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijambo ryibanze yavuze ko ishyaka rye rya CDU rishaka inganda zikomeye zikora imodoka no kwihutisha gukoresha ikoranabuhanga ry’ibihe tugezemo.
Abakurikiranira hafi ibya politiki mu gihugu cy’u Budage baravuga ko abadage basa nkaho batifuza ko hagira igihinduka muri bino bihe bitoroshye Isi irimo gucamo.

merkel angela
Angela Merkel

Ibipimo by’amajwi birerekana ko Angela Merkel ari imbere ho hagati ya 12% na 17% ku bo bahanganye bakomeye bo mu ishyaka rya Social Democrats riyobowe na Martin Schulz.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Merkel w’imyaka 63 y’amavuko yagiye ku butegetsi kuva muri 2005, igihe amaze kuyobora u Bufaransa bumaze kuyoborwa n’abaperezida bane, ba Minisitiri b’Intebe b’u Bwongereza bane n’abaperezida b’inama y’u Butaliyani (Perezida w’u Butaliyani).
Natorerwa iyo manda azaba asatira imyaka 16 ku butegetsi bw’u Budage kimwe na Helmut Kohl, wahoze uyobora icyo gihugu wapfuye muri kamena uyu mwaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *