U Budage: Angela Merkel aritegura gutangaza ko aziyamamariza manda ya 4 ku mugaragaro

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’u Budage Angela Merkel ategerejweho kuri iki Cyumweru gutangaza ko aziyamamariza manda ye ya kane bivugwa ko bishobora kwishimirwa mu rwego rwo gushimangira gushikama kw’u Budage mu bihe u Bwongereza bwitegura gusohoka muri E.U ndetse na nyuma y’intsinzi ya Donald Trump muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

[ad id=”44145″]

Nyuma y’uko hari hashize amezi Atari macye hahwihwiswa byinshi ku migambi afite, Angela Merkel ategerejwe mu kiganiro aza kugirana n’itangazamakuru ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ku isaha ngengamasaha GMT ubwo ari bube abonana n’ishyaka ry’abademokarate bagendera ku matwara ya gikirisitu rizwi nka Christian Democratis (CDU) aho ari busabire gushyigikirwa akiyamamariza manda ya kane mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha.

Angela Merkel w’imyaka 62, ayoboye kuva mu 2005 igihugu kuri ubu cya mbere mu bukungu ku mugabane w’u Burayi, ariko iki gihugu kikaba nta mubare wa manda umuyobozi wacyo atagomba kurenza. Bisobanuye ko abishatse yaniyamamaza inshuro 1o.

[ad id=”44145″]

Icyo umuntu atabura kwibaza hano ni impamvu manda ya gatatu ku mukuru w’igihugu muri Afurika ikunze kugaragazwa nk’ikibazo cyo gushyira imbere inyungu zabo, gukunda amafaranga, gukunda icyubahiro by’abayobozi bo muri Afurika, nyamara byagera ahandi nko mu Budage ndetse no muri Australia, ahataba umubare wa manda umukuru w’igihugu agomba kutarenza, ntihagire ikibazo bitera. Ese ni uko Abanyafurika batabashije kwifatira ibyemezo cyangwa kwigenera ibibanogeye?

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *